Abakozi b’Ibitaro bya Rutongo basabwe guharanira ko umuturage ashimishwa na serivisi ahabwa

Sangiza iyi nkuru

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 25 Nyakanga 2018,  yasabye abakozi b’Ibitaro bya Rutongo guharanira ko umuturage ashimishwa na serivisi ahabwa.

Ni mu nama yagiranye na bo nyuma yo gusura ibyo Bitaro biherereye mu Karere ka Rulindo, aho yari aherekejwe na bamwe mu bagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara, barimo Umuyobozi wa Polisi mu Ntara, ACP Eric Mutsinzi.

Aa4

Mu ijambo rye, Guverineri Gatabazi yabashimiye akazi gakomeye bakora ko kuvura abaturage ndetse n’isuku igaragara muri ibyo Bitaro. Nyuma yo kubibutsa ko bashinzwe ubuzima bw’abaturage, Guverineri Gatabazi yasabye abaganga n’abaforomo bo mu Bitaro bya Rutongo gutanga serivisi nziza ku baturage bose babagana, buri gihe bagaharanira ko umuturage ashimishwa na serivisi ahabwa muri ibyo Bitaro. Yabasabye kandi kwitanga mu kazi bakora, gukorana neza hagati yabo birinda amakimbirane no gukosora ibitagenda neza.

Aa6

Ibindi Guverineri Gatabazi yasabye abo bakozi ni ukurangwa n’ukuri n’imyitwarire iboneye irangwa no kwitabira akazi ku gihe kandi buri munsi. Yabasabye na none kwirinda itonesha, kwigirira ikizere no guhora batekereza kwiyungura ubumenyi, hagamijwe kurushaho guteza imbere akazi bakora.

Aa7

Ibitaro bya Rutongo byasuwe kuri uyu wa Gatatu ni Ibitaro bifite inyubako nshyashya zijyanye n’igihe, bifite serivisi zose zikenerwa mu bitaro, bifite ibitanda ijana na cumi  na babiri byo kwakira abarwayi bivuza barara, bikaba kugeza ubu byakira 80% by’abarwayi byagombye kwakira.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *