Igipolisi gifatanyije n’igisirikare byataye muri yombi abakozi batatu ba Banki ya Uganda ahitwa Mbale, bari barimo gusohora amafaranga menshi mu mifuka. Amakuru ava mu nzego z’umutekano akaba avuga ko uko ari batatu ari bamwe mu gatsiko ko muri Banki ya Uganda kanyereza amafaranga aba agomba kwangizwa.
Urubuga Eagle dukesha iyi nkuru ruravuga ko rwabwiwe ko itsindary’abashinzwe umutekano rihuriwemo n’abapolisi, abashinzwe ubutasi n’abasirikare bagabye igitero kuri Banki ya Uganda nyuma yo kuribwa urwara n’umwe mu bakozi wabatangarije ko bimaze kuba umuco kunyereza amafaranga aba agomba kwangizwa ugasanga abayobozi ba Banki barayagabana iyo amaze kugera hanze ya banki.
“ Ni ukuri, dufite abakozi batatu ba Banki ya Uganda bafatiwe mu cyuho basohora amafaranga magendu kandi binyuranyije n’amahame ya banki nkuru ”
Muri Kamena, umwe mu bantu ikigo cye cyahawe akazi na Banki ya Uganda yabwiye Eagle Online umukozi we wari mu bari bahawe akazi ko gukora amasuku yirukanwe muri Banki ya Uganda ku cyicaro cyayo nyuma yo kubaza impamvu amafaranga avangwa n’imyanda.
Nyuma yo kumenyesha abashinzwe umutekano ko amafaranga yapakiwe mu mifuka itwara imyanda aho gushyiramo imyanda, abashinzwe umutekano (kuri banki) bamubwiye ko agomba guceceka kuko ari imizigo ya ba boss bo hejuru kubw’ibyo bitamureba, umukoresha we ahita anahamagarwa asabwa guhindura uyu mukozi niba ashaka ko amasezerano ye na Banki ya Uganda agumaho.
Muri uku kwezi kwa Kamena nibwo umutwe ushinzwe kurwanya ruswa mu biro by’umukuru w’igihugu ufatanyije na polisi bataye muri yombi abakozi benshi ba Banki ya Uganda (BoU) bashinzwe amafaranga, gutanga amasoko, umutekano n’abakora kuri za gasutamo, abapolisi bakorera ku kibuga cy’indege n’abakozi bo mu rwego rushinzwe indege za gisivili.
Uru rubuga muri uku kwezi rukaba rwari rwatangaje inkuru yavugaga ukuntu Perezidansi, Igipoli n’izindi nzego byari mu iperereza kuri Banki ya Uganda ku kuntu miliyari zisaga 90 z’Amashilingi z’inyongera zakozwe zikoherezwa mu gihugu Guverineri wa Banki ya Uganda, Emmanuel Tumusiime Mutebile, atabizi.
Nyuma byaje kumenyekana ko uyu Emmanuel Tumusiime Mutebile ari we wisabiye Lt Col. Edith Nakalema, gukora iperereza kuri iryo bara ryo gukoresha amafaranga hakongerwaho andi mu buryo butazwi. Col Nakalema, akaba ari we ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ruswa mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.
Umuyobozi ushinzwe amafaranga muri Banki ya Uganda, Charles Malinga byarangiye atawe muri yombi agezwa imbere y’Urukiko Rushinzwe Kurwanya Ruswa muri Kololo kubera uko guprintinga amafaranga y’umurengera, ariko mbere ye uwitwa Francis Kakeeto, wari ukuriye ishami rya banki muri Mbale na Fred Wanyama, bashinjwe gukoresha imyanya yabo nabi na ruswa ariko bose bahakana ibyaha bashinjwa.
Muri Kamena uyu mwaka, abapolisi bashinzwe iperereza ba Uganda bavuzweho kuba bari mu iperereza kuri miliyari 400 z’Amashilingi abayobozi ba Banki ya Uganda bari bohereje mu bubiko mu ishami riherereye muri Masaka, ahantu ngo hatari camera z’umutekano, bisobanura ko amafaranga yashoboraga kwibwa ntihagire umenya irengero.


