Byibuze abayobozi 10 bo muri Afurika bemeje ko bazitabira umuhango wo gushyingura uwahoze ari Perezida wa Tanzania, John Magufuli, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa guverinoma, Hassan Abbasi kuri iki Cyumweru.
Abbasi yabwiye abanyamakuru ko umuhango wo gusezera mu rwego rwa leta ubera kuri uyu wa Mbere kuri Stade Jamhuri mu murwa mukuru Dodoma uzitabirwa n’abayobozi barimo uwa Kenya, Malawi na Afurika yepfo.
Yavuze ko abandi bakuru b’ibihugu bitabira barimo uwa Comoros, Mozambique, Zimbabwe, Zambia, Namibia, Botswana na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Yavuze ko abandi bayobozi bazaturuka muri Comoros, Mozambique, Zimbabwe, Zambiya, Namibiya, Botswana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Abbasi ukomatanya inshingano zo kuvugira guverinoma no kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’itangazamakuru, umuco, ubuhanzi na siporo, yavuze ko abaperezida b’u Rwanda, Angola n’u Burundi bazahagararirwa n’abayobozi bo mu rwego rwo hejuru, yongeraho ko abahagarariye imiryango y’akarere nabo bazitabira umuhango wo gushyingura.
Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente niwe uhagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, muri uyu muhango.
Biteganyijwe ko ku itariki ya 26 Werurwe, ari bwo Nyakwigendera Perezida John Pombe Joseph Magufuli azashyingurwa iwabo ku ivuko muri Chato mu Karere ka Geita.
Perezida Magufuli wari ku butegetsi kuva mu 2015 mbere yo gutsindira manda ya kabiri mu matora yabaye muri Nyakanga 2020, yapfuye ku itariki 17 Werurwe 2021, afite imyaka 61, azize indwara z’umutima, apfira mu Bitaro bya Emilio Mzena mu murwa mukuru w’ubucuruzi Dar es Salaam.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


