Beast ya Biden yo yemerewe kugera ahabereye umuhango

Abakuru b’ibihugu bidakomeye bari barategujwe ko bazatwarwa na ‘bisi’ bajya gusezera Elizabeth II

Sangiza iyi nkuru

Abakuru b’ibihugu bidakomeye ku Isi bamaze iminsi barahawe integuza ko bazatwarwa na za bisi bajya mu muhango wo gusezera bwa nyuma ku mwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, uherutse gutanga.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 19 Nzeri 2022, uteza impaka kubera impamvu zirimo kuba hari abakuru b’ibihugu barimo Perezida wa Kenya, Dr William Ruto na Samia Suluhu Hassan wa Tanzania bagaragaye batwawe muri bisi, mu gihe nk’uw’u Bufaransa, Emmanuel Macron we yabyanze, asaba imodoka yihariye.

Ifoto igaragaza Ruto na Samia bari muri bisi yarimo n’abandi banyacyubahiro yateje impaka, bamwe ku mbuga nkoranyambaga batangira kuvuga ko abayobozi bo muri Afurika bose batwawe mu modoka za rusange, aho guhabwa izihariye.

Ariko mu bigaragara, aba bakuru b’ibihugu n’ababahagarariye bari bamaze igihe kigera cyangwa kirenga icyumweru barategujwe ko bazatwarwa muri za bisi, keretse gusa uwa Leta Zunze ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden wemerewe kujyana imodoka ye bwite ifite ubwirinzi buhambaye izwi nka Beast.

Tariki ya 12 Nzeri (haburaga icyumweru ngo uyu muhango ube), ikiyamakuru The Times cyo mu Bwongereza cyari cyatangaje ko guverinoma y’iki gihugu iri kugorwa no gushaka uburyo aba banyacyubahiro bazatwarwa bitewe n’ubwinshi bwabo.

Iki kinyamakuru cyatangaje kiti: “Perezida Biden azemererwa kujyana Beast ye muri Westminster Abbey mu muhango wo gusezera ku mwamikazi mu cyumweru gitaha, mu gihe abayobozi bo ku Isi bo hasi bo bazatwarwa muri bisi.”

Uyu muhango witabiriwe n’abami ndetse na ba Perezida barenga 100.

Beast ya Biden yo yemerewe kugera ahabereye umuhango
Beast ya Biden yo yemerewe kugera ahabereye umuhango

Abo mu bihugu bidakomeye ku Isi batwawe muri za bisi
Abo mu bihugu bidakomeye ku Isi batwawe muri za bisi

Macron yahawe imodoka yihariye nyuma yo kwanga gutwarwa muri bisi
Macron yahawe imodoka yihariye nyuma yo kwanga gutwarwa muri bisi

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *