Abakuru b’igipolisi cy’u Burundi banze kwitabira inama ya EAPCCO I Kigali

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe kuri uyu wa Kane ushize twabagejejeho inkuru y’uko abadepite batanu mu badepite icyenda bahagarariye u Burundi muri EALA batangaje ko batazitabira inama y’iyi nteko ishinga amategeko ya EAC iteganyijwe kubera I Kigali mu kwezi gutaha, ubu andi makuru aravuga ko n’Igipolisi cy’u Burundi cyanze kwitabira inama imaze iminsi ibera mu Rwanda ihuje abapolisi bo mu bihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika (EAPCCO).

Mu kintu gisa nk’ikigaragaza ko umubano w’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi ukirimo agatotsi abakuru b’igipolisi cy’u Burundi banze kwitabira inama y’abakuru ba za polisi zo mu bihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

ACP Morris Muligo, Umunyarwanda ugiye kuyobora komite ihoraho ishinzwe guhuza ibikorwa ya EAPCCO, yemereye ikinyamakuru The East African dukesha iyi nkuru ko Abarundi banze kwitabira iyi nama, ariko yanga kugira byinshi abivugaho.

Ibi bikaba byaraje nyuma y’iminsi micye abadepite batanu mu badepite icyenda bahagarariye u Burundi muri EALA babwiye umuyobozi wayo ko batazitabira inama izabera I Kigali mu kwezi gutaha kwa gatatu izigirwamo ibibazo bya politiki biri mu karere.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi ukaba waratangiye kuzamo agatotsi mu 2015 ubwo perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yiyamamarizaga manda ya gatatu utaravuzweho rumwe ndetse igateza imidugararo mu gihugu, u Burundi bugashinja u Rwanda gushyigikira abarwanya ubutegetsi.

c5rcupkwqaasmec

Iyi nama ya 3 ku kurwanya iterabwoba y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru ba Polisi mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba (EAPCCO) yabereye I Kigali kuva kuwa 21 kugeza kuwa 22 Gashyantare yari yahuje impuguke mu karere ndetse no hanze mu bijyanye n’umutekano mpuzamahanga hagamijwe kwiga ku bibazo by’iterabwoba n’ubugizi bwa nabi bushingiye ku buhezanguni.

Igihugu cy’u Burundi ni kimwe mu bigize EAPCCO. Ibindi bihugu birimo bikaba ari u Rwanda Uganda, Kenya, Tanzania, Comoros, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Sudan, South Sudan, Seychelles, and Somalia.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *