Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yagennye abayobozi bazafasha uturere, batureberera mu gukurikirana no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta.
Ni mu ibaruwa Minisitiri w’Intebe yageneye ba minisitiri n’abayamabanga ba Leta yo ku wa 15 Nzeri 2017, ibamenyesha ibijyanye na gahunda yo gukurikirana Uturere. Ibiri muri iyi baruwa byamenyeshejwe Perezida wa Repubulika, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali na ba Guverineri b’intara bose.

Abagize Guverinoma bari kumwe n’Abayobozi bakuru muri Guverinoma barangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame
Igira iti “Mu rwego rwo gukurikirana no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda za Leta. Nejejwe no kuboberereza ku mugereka w’iyi baruwa uturere mushinzwe gukurikirana. Muri iyi gahunda, muzibanda ku gukurikirana uko gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa muri rusange. Ariko by’umwihariko muzakurikirana uko imihigo y’akarere igenda igerwaho, munatanga inama zafasha gukemura ibibazo Ubuyobozi bw’Akarere bugenda buhura na byo mu iterambere.
Ndabamenyesha kandi ko mugomba gusura akarere mushinzwe nibura rimwe mu kwezi kandi mugatanga raporo y’uko gahagaze. Mugire amahoro n’akazi keza.”

Imwe mu mirongo ngenderwaho ya gahunda vo gukurikirana uturere, ni uko mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda za leta, buri umwe mu bagize Guverinoma agira akarere cyangwa uturenze kamwe akurikirana.
lbyibandwaho mu gukurikirana Uturere birimo; gukurikirana uko Gahunda ya Guverinoma ishyirwa mu bikorwa muri rusange. Gukurikirana uko Imihigo y’Akarere hamwe n’lmihigo ihuriweho (Joint Imihigo) igenda igerwaho. Hari kandi no kugira inama akarere zo kuyihuitisha; gutanga inama zafasha gukemura ibibazo ubuyobozi bw’Akarere bugenda buhura na byo, cyanc cyane mu buhinzi n’ubworozi, ibikorwaremezo. ishoramari. uburezi. ubuzima n’umutekano mu muryango n’ibindi.
Uwashinzwe akarere agomba kugasura ibura rimwe mu kwezi n’ikindi gihe bibaye ngombwa. Uyu muyobozi atanga raporo igaragaza uko gahagaze nyuma yo kugasura.

Ishyikirizwa Minisitiri w’lntebe mu gihe cy’iminsi itatu. Iyo raporo igomba kugaragaza ingingo z’ingenzi zikurikira: Intangiriro (Introduction) uko Akarere gahagaze muri rusange (General Observation) Ibibazo by’umwihariko byagaragaye n’ibisubizo byatanzwe (Specific Issues and Actions) ndetse n’mwanzuro (Conclusion Way Forward).
Ukurikije uko aba bayobozi bakurikiranaga uturere muri manda ishize nta mpinduka nyinshi zagaragaye muri izi nshingano zahawe aba bayobozi.

Dr Ndimubanzi Patrick ubwo yarebereraga akarere ka Ruhango yakira mituweli z’urubyiruko ruvuka mu Byimana rwageneye abatishoboye
Urugero ni akarere ka Ngoma kahawe Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, aka Gakenke kahawe Tumushime Francine, aka Ruhango kahawe Nyirasafari Esperence n’aka Ruhango kahawe Dr Ndimubanzi Patric, mbere yari ashinzwe aka Ruhango.

Minisitiri Busingye ushinzwe akarere ka Gicumbi yahatangizaga igihembwe cy’ihinga 2015A
Mu bagumye mu turere bari basanzwe bashinzwe harimo aka Rubavu gahana imbibi na Congo, kakunze kuvugwamo ibibazo bikururwa n’abaturanyi bo muri Congo Kinshasa, kareberwa n’ufite aho ahuriye n’umutekano, Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe.

Mu gikorwa cyo kwiyamamaza Minisitiri Uwacu ushinzwe akarere ka Ngororero yahaye ikaze Perezida Kagame amubwira ko kateye imbere ku buryo budasanzwe mu myaka 23 ishize
Aka Nyaruguru kagumanye Dr Isaac Munyakazi wari ugashinzwe, Muhanga aba Dr Biruta Vincent muri iki gice kibarizwamo ibirombe byinshi by’amabuye y’agaciro. Burera yubatsemo ibitaro bya Butaro bivura kanseri mu karere kashinzwe Dr Gashumba Diane. Akarere ka Gasabo ni ko konyine kashinzwe abayobozi babiri abo ni minisitiri Mushikiwabo Louise uhavuka na Nduhungirehe Olivier bazafatanya muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abaminisitiri bashinzwe uturere usanga badufasha muri byinshi, kutuvuganira no kugaragaza uko gahagaze mu nama y’Abaminisitiri n’ibindi.
Uwo muyobozi kandi usanga akorana bya hafi n’Inama njyanama na nyobozi z’akarere runaka, akagashyashyanira, akanezerwa iyo kaje imbere mu mihigo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus — Bwiza.com


