image-4.png

Abaminisitiri bakozwe n’isoni nyuma yo kugereranya uruhande rwa Uganda n’u Rwanda ku mupaka wa Gatuna

Sangiza iyi nkuru

Abaminisitiri bakuru muri Guverinoma ya Uganda barimo uw’ubwikorezi, Gen. Katumba Wamala, ngo batunguwe kandi bakorwa n’isoni nyuma yo kwitegereza ukuntu uruhande rwubatswe vuba rwo ku mupaka uhuriweho wa Katuna rutangiye kwangirika mu gihe uruhande rw’u Rwanda, rusa neza kandi rukabungabungwa neza.

Abaminisitiri batangajwe n’ukuntu uru ruhande rwa Uganda rutangiye kwangirika n’imirimo yo kuruvugurura itararangira, bagereranyije n’uruhande rw’u Rwanda rushashagirana kandi rubungwabungwa neza.

image-4.png

Nyuma yo gukorwa n’isoni, abaminisitiri barakaye babaza ba nyiri Ikigo, Amugoli General Enterprises Limited, isosiyete y’ubwubatsi yagiranye amasezerano yo kuvugurura umupaka uhuriweho wa Katuna, impamvu bananiwe kurangiza imirimo no kuba aho barangije haratangiye kwangirika.

Nyuma yo kumurikira Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (URA) icyiciro cya mbere cy’imirimo cyatwaye miliyari 10 z’amashiringi muri Kamena 2020, isosiyete muri uwo mwaka yakiriye andi miliyari 6 z’amashiringi yahawe na guverinoma ngo itangire icyiciro cya kabiri cyo kuzitira muri no-mans-land (ubutaka butagira nyirabwo hagati y’ibihugu byombi), no gushyira kaburimbo mu muhanda na parikingi nk’uko iyi nkuru dukesha ugandaradionetwork (URN) ivuga.

49564075273_a06628826d_k.jpg
Bakozwe n’isoni babona ukuntu uruhande rw’u Rwanda rurabagirana

Ariko, kugeza ubu, icyiciro cya II ntikirarangira. Rwiyemezamirimo ntararangiza gushyira kaburimbo muri parikingi kandi aracyakingurira umuhanda imodoka zijya mu Rwanda.

Ku wa Gatatu, abaminisitiri; Rebecca Kadaga ushinzwe ibibazo by’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, Katumba Wamala ushinzwe imirimo n’ubwikorezi, Jim Muhwezi ushinzwe umutekano na Raphael Magyezi w’ubutegetsi bw’igihugu, bakoze uruzinduko rudasanzwe ku mupaka kugira ngo bakore iperereza ku mpamvu imirimo “itarangira” nubwo hashize imyaka myinshi hatanzwe isoko.

Uruzinduko rudasanzwe rukomoka ku cyemezo cy’inama y’abaminisitiri cyo ku ya 25 Nyakanga uyu mwaka, aho abayobozi ba leta bagaragaje uburakari kubera gutinda kw’imirimo nta mpamvu.

Igihe bari ku mupaka, aba bayobozi banatunguwe no kubona n’igice cyari kimaze gushyirwamo kaburimbo cya parikingi gitangiye gusaduka. Bibajije kandi impamvu ibiro by’umupaka uhuriweho (One Stop Border Post) hari aho biva amazi ku nkuta ndetse no ku gisenge.

gatuna-2.png

Bivugwa ko mu burakari, abaminisitri badukiriye nyiri Amugoli General Enterprises Limited kugirango asobanure impamvu imirimo itarangira kugeza magingo aya.

Rwiyemezamirimo kandi yasabwe gusobanura ikiri gutera gusaduka k’umuhanda ahamaze gushyirwa kaburimbo n’imirimo yose itararangira. Abaminisitiri bavuze ko uruhande rwa Uganda rw’umupaka ruteye isoni mu gihe uruhande rw’u Rwanda rwa Gatuna rwuzuye kandi rusa neza.

Mu gusubiza, ba nyiri Amugoli General Enterprises Limited bayobowe na Engineer Robert Joseph Oriono Eyatu, bavuze ko icyateye gusaduka ku gice cyari kimaze gushyirwamo kaburimbo ari ukongera gufungura umupaka muri Gashyantare uyu mwaka.

Bavuze ko umupaka wongeye gufungura, amakamyo agatangira kugenda kuri kaburimbo yari itaragira imbaraga. Bavuga ko amakamyo yatangiye kwambuka kuri kabuimbo nyuma y’iminsi itatu ishyizweho, aho kuba nyuma y’iminsi 28 isabwa kugirango ibe ikomeye bihagije.

Abayobozi b’iki kigo basabye andi mezi atandatu yo kurangiza imirimo isigaye. Abaminisitiri bemeye guha rwiyemezamirimo amasezerano y’inyongera y’andi mezi atandatu kugira ngo arangize imirimo kandi akosore inenge zigaragara mu cyiciro cya mbere cy’imirimo yar yaramuritse.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Abaminisitiri bakozwe n’isoni nyuma yo kugereranya uruhande rwa Uganda n’u Rwanda ku mupaka wa Gatuna
    Nibyiza cyane
    Mutugerera aho tutari

  2. Abaminisitiri bakozwe n’isoni nyuma yo kugereranya uruhande rwa Uganda n’u Rwanda ku mupaka wa Gatuna
    Nibyiza cyane
    Mutugerera aho tutari

  3. Abaminisitiri bakozwe n’isoni nyuma yo kugereranya uruhande rwa Uganda n’u Rwanda ku mupaka wa Gatuna
    Iyi nkuru, uretse kuduteranya nabaturanyi, imaze iki?

  4. Abaminisitiri bakozwe n’isoni nyuma yo kugereranya uruhande rwa Uganda n’u Rwanda ku mupaka wa Gatuna
    Iyi nkuru, uretse kuduteranya nabaturanyi, imaze iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *