Abantu 1100 bakekwaho ibyaha bya jenoside baridegembya, abenshi bari mu baturanyi

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ishami ry’Ubushinjacyaha rishinzwe gukurikirana aho abakekwaho ibyaha bya jenoside baherereye (GFTU), Jean Bosco Siboyintore, ku wa 12 Werurwe 2021 yatangaje ko hari abantu 1100 bakekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi bacyidegembereza mu mahanga, abenshi bakaba bari mu bihugu by’abaturanyi.

Yabitangarije mu mahugurwa y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, yerekeye ku mahame yo kurwanya no guhana icyaha cya jenoside, nk’uko The New Times ibivuga.

Siboyintore yavuze ko kuva GFTU yashyirwaho mu mwaka w’2007, yamenye aho abantu 1146 bakekwaho ibyaha bya jenoside baherereye, isohora impapuro zo guta muri yombi ababa mu bihugu 33.

Gusa ngo 46 muri 1146 ni bo bamaze koherezwa mu Rwanda, baraburanishwa.

Yatanze urugero rwa bamwe bari ku ruhembe rw’abashakishwa barimo Lt Col Pheneas Munyarugarama wayoboraga ibirindiro by’ingabo bya Gako, Charles Sikubwabo wabaye Burumesitiri w’iyahoze ari Komini Gishyita muri Perefekitire ya Kibuye (ubu ni mu Karere ka Karongi) ndetse na Aloys Ndimbati wabaye Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Gisovu muri Kibuye.

Munyarugarama, Sikubwabo na Ndimbati bari mu bakekwaho gutegura umugambi wa jenoside no kuwushyira mu bikorwa. Ni bamwe mu bo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze igihe kinini zarashyiriyeho igihembo cy’amadolari ya Amerika 5,000,000, yahabwa uzatanga amakuru atuma bafatwa.

RDC na Uganda ni byo bihugu bicumbikiye benshi

Siboyintore yavuze ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) iri mu burengerazuba bw’u Rwanda ari cyo gihugu gicumbikiye abenshi muri aba bakekwa. Bose ni 408.

Uganda iri mu majyaruguru y’u Rwanda ni igihugu cya kabiri gicumbikiye abakekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi benshi. Ni 277.

Tanzania iri mu burasirazuba yo icumbikiye 52, u Burundi buri mu majyepfo y’u Rwanda bucumbikiye 15.

Hari 63 bari muri Malawi, 42 bari muri Repubulika ya Congo (Brazaville), 35 bari muri Kenya, 15 bari muri Zambia, 13 bari muri Mozambique, 11 bari muri Repubulika ya Centrafrika n’10 bari muri Cameroon.

Hari ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika bicumbikiye n’ibikekwaho gucumbikira umubare muto w’abakekwa birimo: Afurika y’Epfo, Gabon, Côte d’Ivoire, Zimbabwe, Eswatini, Ghana na Benin.

Hanze y’umugabane wa Afurika naho bariyo; nko mu Bufaransa bucumbikiye 47, u Bubiligi bucumbikiye 40, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zicumbikiye 23, u Buholandi bucumbikiye 18 na Canada icumbikiye 14.

Ibindi bihugu hanze ya Afurika bicumbikiye umubare muto w’abakekwa birimo: Norvège, Suede, u Budage, u Bwongereza, Denmark, u Busuwisi, Finland na Australia.

Siboyintore yavuze ko kuba abakekwa 1100 batohererezwa u Rwanda biterwa n’impamvu zirimo: iza politiki, kuba bamwe barahawe sitati y’ubuhunzi, kuba hari abagindura imyirondoro, ibyangombwa n’ubwenegihugu.

Yavuze ko icyakoze Leta y’u Rwanda yashe ingamba zirimo gukorana na za Ambasade z’igihugu ndetse n’Abanyarwanda baba mu mahanga (diaspora) kugira ngo bayifashe kumenya abakekwa bahinduye amazina n’andi makuru yabo y’ingenzi, bikamenyeshwa Ubushinjacyaha.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *