Bwiza
ads

Abantu ibihumbi 20 bagomba kwimurwa ku mupaka wa Ukraine n’Uburusiya

mu-mahanga•
BWIZA
By BWIZA
•Kuwa Gatanu, 9 Kanama 2024 saa 16:30
Iminota 1 yo gusoma
Abantu ibihumbi 20 bagomba kwimurwa ku mupaka wa Ukraine n’Uburusiya

Polisi ya Ukraine, ifatanyije n’ishami ry’ubutabazi n’abayobozi b’akarere, iri gukora ibishoboka byose kugira ngo harebwe uburyo bwo gukemura ikibazo gikomeye cyo gukura abantu benshi mu bice binini biberamo intambara, ndetse n’ubufatanye bukomeye kugira ngo hashyirweho uburyo bwo kurindira umutekano abakuwe mu ngo zabo.

Le soir dukesha aya makuru ivuga ko hakurikijwe uko ibintu bihagaze mu gace ka Soumy muri Ukraine, ibintu bikomeje kugorana . Mu gihe hari umwuka w’intambara ukomeje kwiyongera hagati y’igihugu cya Ukraine n’Uburusiya, kwimura abantu basaga ibihumbi makumyabiri , ni igikorwa cyihutirwa cyane kugira ngo harindwe abaturage mu buryo bwiza.

Ubu buryo bwo kwimura abaturage baturiye umupaka, ni uburyo bugoye kandi busaba kwitonda buri gihe, kugira ngo hatabaho guhutaza abaturage baherereye mu gace kaberamo intambara.

Bwiza.com

BWIZA

Inkuru yanditswe na: BWIZA

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 892.