Guverinoma y’u Rwanda yatangiye kwakira ubujurire bw’abantu basabye ubuhungiro ariko ibyifuzo byabo bikangwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka. Mu cyumweru cya mbere, hateganyijwe kumvwa ubujurire burenga 20.
Komite ishinzwe ubujurire bw’impunzi n’abasaba ubuhungiro yatangiye kumva abantu batishimiye ibyemezo bafatiwe, kugira ngo isuzume niba byarafashwe hakurikijwe amategeko.
Umuntu usaba ubuhungiro mu Rwanda ashobora kutemererwa ubwo buhungiro. Iyo atanyuzwe n’icyo cyemezo, afite uburenganzira bwo kujurira, agasaba ko cyongera gusuzumwa. Iyi komite ishobora gusuzuma niba icyemezo cyafashwe gikurikije amategeko, ikemeza ko kigumaho cyangwa ko gihindurwa.
Iyi komite inasuzuma ibindi byemezo birimo kwambura umuntu ubuhungiro yari yarahawe. Amategeko ateganya ko ubujurire butangwa mu minsi 30 uhereye igihe nyir’ubwite amenyesherejwe icyemezo yafatiwe.
Iyi komite yashyizweho hashingiwe ku Itegeko No. 042/2024 ryo ku wa 19 Mata 2024 rigenga impunzi n’abasaba ubuhungiro mu Rwanda, hamwe n’Iteka rya Perezida No. 051/01 ryo kuri iyo tariki.
Nubwo ikorera mu rwego rugenzurwa na Minisiteri y’Ubutabera, ifite ubwigenge mu gufata ibyemezo byayo, ikagendera ku mategeko y’u Rwanda no ku masezerano mpuzamahanga arengera impunzi.
Iyi gahunda yo kujurira yatangiye mu gihe u Rwanda rukomeje kwakira impunzi ziturutse mu bihugu bitandukanye.
Imibare ya UNHCR, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), igaragaza ko ku wa 31 Nyakanga 2026, u Rwanda rwari rucumbikiye impunzi 139.683.
Abenshi muri bo bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Burundi.



