Igipolisi mu mujyi wa Kampala kiri guhiga bukware agatsiko k’amabandi yinjiye mu biro bya Banki y’Isi biherereye ahitwa Nakasero bakiba amakuru y’ingenzi ndetse na miliyari z’amafaranga.
Iyi nkuru dukesha itangazamakuru ryo muri Uganda iravuga ko aba bantu bataramenyekana bateye Ibiro bya Harriet Kiwanuka umuyobozi wungirije wa porogaramu za Banki y’Isi muri Uganda.
Amakuru agera ahagaragara akaba avuga ko Kiwanuka avuga ko yari yasize amafaranga menshi mu biro ariko akaza kuyabura ku munsi wakurikiyeho.
Ubwo ngo yageragezaga kubaza abakozi bagenzi be niba hari uwafashe ayo mafaranga, buri wese ngo yahise amureba ikijisho kuko yari yasize afunze ibiro bye nk’uko iyi nkuru dukesha Spyreports ivuga.
Iki kibazo yahise akigeza kuri station ya polisi muri Kampala ikirego kibikwa muri dosiye SD63/02/07/2018, polisi itangira iperereza ubwo ita muri yombi bamwe mu bakekwaho kwinjira mu biro bya banki y’Isi muri Uganda.
Biravugwa ko aya mafaranga yibwe nyuma y’aho abantu batamenyekanye na none binjiye muri ibi biro bya Kiwanuka bagatwara hard disks za mudasobwa ya Kiwanuka.


