Abanyaburayi bananiwe kumvikana ku kurekura inkunga igenewe RDF muri Mozambike

Sangiza iyi nkuru

Abanyaburayi bananiwe kumvikana ku bijyanye no kurekura inkunga nshya y’amafaranga igenewe Ingabo z’u Rwanda yo gukoresha muri Cabo Delgado, mu gihe, u Bubiligi ngo burimo gusuzuma ibihano bishya ku butegetsi bwa Kigali bushinja gushyigikira inyeshyamba za M23.

Ingingo nyinshi zerekeye u Rwanda zari ku murongo w’ibyigwa mu nama y’itsinda ry’imirimo kuri Afurika (COAFR), ku wa 3 Nyakanga, akaba ari urwego rwa EU. Abanyamuryango basuzumye icyifuzo cy’u Rwanda cyo gusaba Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) gukomeza gutera inkunga umuhate w’Ingabo z’u Rwanda mu kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado ya Mozambike.

Iki cyifuzo cyari kigamije gufungura igice cya kabiri cy’amayero miliyoni 20, binyuze mu kigo cy’amahoro cy’u Burayi (EFP), mu rwego rwo gushyigikira Ingabo z’u Rwanda (RDF), zoherejwe kuva muri Nyakanga 2021 mu kurwanya abajihadiste mu majyaruguru ya Mozambike.

Iyi nkunga nshya y’ingengo y’imari ishyigikiwe cyane na Portugal n’u Bufaransa, igice cya mbere cya miliyoni 20 z’ama euro cyayarekuwe mu 2023, irashimwa cyane mu bihugu bigize Umuryango. Gusa, ibihugu bimwe, nk’u Buholandi, u Budage na Sweden, byagaragaje gushidikanya gutanga iyo mfashanyo nta ngurane nk’uko tubikesha ikinyamakuru Africa Intelligence.

Hasabwa ko byumvikanwaho na bose

Biravugwa ko abadipolomate b’ibi bihugu batunze urutoki ubutegetsi bw’u Rwanda barushinja uruhare mu kwigomeka kwa M23 mu burasirazuba bwa DRC. Uruhare rwa Kigali ngo rukaba ruherutse kugaragazwa muri raporo iheruka gukorwa n’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, yerekana ko hari abasirikare ba RDF bakorana n’inyeshyamba nubwo ibi u Rwanda ruvuga ko nta shingiro bifite.

Africa Intelligence ikaba ivuga bigaragara ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi usa nk’aho wananiwe gutandukanya ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RD Congo n’icyo muri Cabo Delgado.

COAFR, isabwa kwemeranya kwa bose kugirango harekurwe inkunga ingana na miliyoni 20 z’amayero, bityo yahisemo gusubika isuzuma ryayo, aho iki gikorwa gishobora gusubukurwa nyuma y’impeshyi.

Abanyamuryango bemeje kandi ko ari ngombwa kwagura ibihano by’Ubumwe bw’u Burayi ku bayobozi b’u Rwanda bagize uruhare mu ntambara ya M23. Kugeza ubu, umusirikare umwe gusa wa RDF, Capt. Jean-Pierre Niragire, bita Gasasira, ni we uri ku rutonde rw’abantu bafatiwe ibihano muri Nyakanga 2023.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *