G53Wz_rbYAATU5h

Abanyafurika bavuga rikijyana mu bucuruzi na politiki barimo Dangote basoje umwiherero wabo i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Umuntu wa mbere ukize kurusha abandi muri Afurika, Aliko Dangote, yifatanyije n’itsinda ry’abantu bo mu rwego rwo hejuru bayoboye ibigo ndetse na bamwe mu bagize za guverinoma bo muri Afurika ku nshuro ya kabiri y’umwiherero wa “African Renaissance Retreat”, washojwe ku Cyumweru, itariki ya 16 Ugushyingo, i Kigali.

Uyu mwiherero wabereye mu muhezo kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 16 Ugushyingo, wahuriyemo abakuru b’ibihugu n’abahoze ari Perezida, barimo Perezida Paul Kagame, Thabo Mbeki wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria, Ellen Johnson Sirleaf wahoze ari Perezida wa Liberia, na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.

Iyi nama yabo kandi yitabiriwe n’abayobozi bakomeye b’abikorera nka Tony Elumelu, Patrice Motsepe, Tidjane Thiam, Vera Songwe, Abdul Samad Rabiu, Mohammed Dewji, Naguib Sawiris, Femi Otedola, na James Mwangi, n’abandi.

Hari hari kandi Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Amina Mohammed, Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, n’Umuyobozi mukuru wa International Finance Corporation (IFC), Makhtar Diop.

Nk’uko ikinyamakuru The New Times cyabashije kubibona, uyu mwiherero wabereye muri hotel nziza igezweho ya Pinnacle Kigali kandi wafunguwe na Aliko Dangote, washinze African Renaissance Retreat nk’urubuga rw’abayobozi bakomeye bo ku mugabane wa Afurika kugira ngo batekereze ku bibazo bikomeye bihangayikishije Afurika no gutanga umusanzu mu mpinduka zifatika, z’igihe kirekire.

Lead Photo

Umunsi wa mbere, wabaye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Building Shared Expectations,” waranzwe n’ibikorwa byinshi birimo, kuganira n’uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo na Ellen Johnson Sirleaf wahoze ari Perezida wa Liberia.

Umunsi wa kabiri, wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Translating Ideas into Action,”. Jean-Guy Afrika, umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’u Rwanda (RDB), yatanze ikiganiro ku rugendo rwo guhindura ubukungu bw’u Rwanda, hakurikiraho ikiganiro n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, na Thabo Mbeki wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo.

Umunsi wanyuma, wabaye ku nsanganyamatsiko igira iti “Enabling Accelerated Impact,” habayemo ikiganiro hagati ya Perezida Paul Kagame na Aliko Dangote, nyuma Dangote avunga ijambo risoza.

Umwaka ushize mu mwiherero wa Afurika Renaissance Retreat, Dangote yatanze urugero, avuga ko igitekerezo cyo guhuriza hamwe abayobozi bakomeye ari ugukemura ibibazo bya Afurika no gukoresha ubushobozi bwayo mu guhanga udushya ndetse n’iterambere rirambye.

Yavuze ko kuva kera yatekereje guhuriza hamwe itsinda ry’abayobozi b’ubucuruzi bo muri Afurika kugira ngo bakemure ibibazo by’umugabane wa Afurika, bashake ibisubizo bifatika, kandi berekane ko Afurika ari ahantu hashobora gushorwa imari nubwo hari imbogamizi.

Dangote yavuze ko intego y’umwiherero ari ugutanga amahirwe yo guhuriza hamwe ibikorwa mu gukemura ibibazo bitandukanye, birimo amakimbirane akomeje kubaho, ibibazo by’ingufu n’umutekano w’ibiribwa, ihungabana ry’ihererekanya ry’ibicuruzwa, ikibazo cy’imyenda, ndetse no kubona inkunga y’igihe kirekire yo gushora mu iterambere.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *