Abanyapolitiki n’abanyamakuru bo mu Rwanda basanga nta n’umwe ukwiye gushyira inyungu ze imbere ahubwo batahiriza umugozi umwe bagamije kubaka igihugu. Ibi bakaba babiganiriyeho ubwo izi mpande zombie zagiranaga ibiganiro kuri uyu wa 06 Nzeri hagamijwe kwiga uko inkuru za politiki zajya zikorwa kinyamwuga.
Umuvugizi w’ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, madamu Mukabunani Christine, yatangaje ko abanyamakuru bamwe usanga bareba inyungu bari bukure mu nkuru bigatuma babogama : “Abanyamakuru akenshi batwarwa n’inyungu za politiki runaka, ugasanga bitewe n’icyo bari bukure mu nyungu bari buhabwe, bagatangaza inkuru babogama. Icyo twifuza ni uko abanyamakuru n’abanyapolitiki bakwiye gukorana neza nta ruswa cyangwa kubogama. Amakuru aba akwiye gutangazwa harimo ubunyamwuga.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru Peacemaker Mbungiramihigo, avuga ko ubu bufatanye mu kubaka igihugu bushyigikiwe n’itegeko ry’itangazamakuru ryavuguruwe:
Yagize ati: “Itegeko rishya rigenga uburenganzira bwo guhabwa amakuru ndetse n’abaturage guhabwa amakuru y’ibyo abayobozi babakorera, riza rishimangira ubwo bufatanye, kuko ubufatanye bushingira mu kumva inshingano n’uburenganzira buri wese afite. Ibyo biduha icyizere cy’uko inzira twatangiye yo kubaka igihugu itangazamakuru n’abanyapolitiki babifitemo uruhare, igenda yera imbuto.”
Nta bushakashatsi bwihariye bugaragaza intera abanyamakuru bo mu Rwanda bagezeho mu gutara inkuru za politiki, ariko ubuyobozi bw’inama nkuru y’itangazamakuru bugaragaza ko abanyamakuru benshi bagifite ubumenyi budahagije mu gutara inkuru zihariye mu rwego runaka. Iki ngo ni cyo cyerekezo cyifuzwa ku banyamakuru, cyo guhabwa ubumenyi buzatuma baba impuguke mu byiciro bitandukanye.
Src:RBA
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com




