Abanyamategeko bashyiriweho Rusesabagina basaba USA n’u Bubiligi gushyira igitutu ku Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Abanyamategeko umuryango wa Paul Rusesabagina washyizeho ngo bamwunganire, bavuga ko bari gusaba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bubiligi gushyira igitutu ku Rwanda.

Byatangajwe n’Umunya-Canada, Philippe Larochelle, umwe mu banyamategeko barindwi umuryango wa Rusesabagina wahisemo ngo umwunganire. Impamvu bashaka ko ibi bihugu bishyira igitutu ku Rwanda, ngo ni ukugira ngo umukiriya wabo yunganirwe n’abo yifuza.

Ni nyuma y’aho aba banyamategeko batangarije ko leta y’u Rwanda yabimye uburenganzira bwo kugera ku mukiriya wabo, ndetse ntibemererwe no kumuburanira mu rubanza.

Umubiligi Vincent Lurquin na we uri muri iri tsinda ry’abunganizi barindwi yageze mu Rwanda. Avuga ko urugaga rw’abavoka mu Rwanda rwamwimye uburenganzira bwo guhura na Paul Rusesabagina.

Lurquin mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 15 Ukwakira 2020 nk’uko BBC yabitangaje, yavuze ko ubusanzwe ari we wakurikiranaga dosiye ya Paul Rusesabagina kuva mu myaka ibiri ishize, kuko ngo icyo gihe ni bwo leta y’u Bubiligi yatangiye gukurikirana ikirego cye ubwo yari imaze gushyirizwa na leta y’u Rwanda dosiye y’ibyaha akurikiranweho.

Ibyo abishingiraho avuga ko ari impamvu yumvikanisha uburyo yagombaga gukomeza kuburanira umukiriya we no mu Rwanda, afatanyije na Gatera Gashabana, undi munyamategeko muri barindwi umuryango wa Rusesabagina wahisemo.

Paul Rusesabagina yafashwe tariki ya 29 Kanama 2020 nk’uko yabitangarije itangazamakuru. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwamwerekanye tariki ya 31 Kanama, akaba akurikiranweho ibyaha 13 bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba.

Urubanza rwe rwatangiye tariki ya 14 Nzeri 2020 rukurikiranwa n’abanyamategeko babiri; David Rugaza na Emelyne Nyembo, yatoranyije ku rutonde yahawe n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni cyo gihugu Paul Rusesabagina atuyemo, u Bubiligi kikaba igihugu cyamuhaye ubwenegihugu. Ibi ni byo iri tsinda ry’abanyamategeko barindwi riheraho, risaba ibi bihugu kwinjira muri dosiye y’urubanza rwa Paul Rusesabagina.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abanyamategeko bashyiriweho Rusesabagina basaba USA n’u Bubiligi gushyira igitutu ku Rwanda
    Ba gashakabuhake bari mu yahe? Ntibazi ko u Rwanda rutavugirwamo ariko!!!
    Turi igihugu kingenga, kizi ibyo gikeneye. Tuzi aho twavuya n’aho tugana.
    Ibitutu byabo bazabijyane ahandi hatari mu rwa Gasabo

  2. Abanyamategeko bashyiriweho Rusesabagina basaba USA n’u Bubiligi gushyira igitutu ku Rwanda
    Ba gashakabuhake bari mu yahe? Ntibazi ko u Rwanda rutavugirwamo ariko!!!
    Turi igihugu kingenga, kizi ibyo gikeneye. Tuzi aho twavuya n’aho tugana.
    Ibitutu byabo bazabijyane ahandi hatari mu rwa Gasabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *