Umuryango w’Abanyamategeko mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba,(EALS) winjiye mu kibazo kiri hagati y’u Rwanda na Uganda kugira ngo wunge impande zombi.
EALS ivuga ko yamaze kwegera inararibonye muri dipolomasi, abanyemategeko bo ku rwego rwo hejuru, abavuga rikijyana bo muri sosiyete sivile ndetse n’abahagarariye abakora ubucuruzi kugira uruhare muri iki gikorwa.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na EALS riragira riti“ Turimo kureba uko twakwegera abakuru b’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda kugira ngo dukore ubuhuza.”
Umuyobozi wa EALS, Willy Rubeya yatangaje ko mu gihe gito bari butangaze itsinda rishinzwe ubuhuza kandi ko bazamenyesha rubanda uko ikibazo cyakemuwe.
EALS ni ihuriro ry’abanyamategeko basaga ibihumbi 17. Rifite icyicaro Arusha muri Tanzania. Mu byo uyu muryango ushinzwe harimo guteza imbere ukwishyira hamwe mu Karere bunyuze mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, kubaka ubushobozi mu by’amategeko, ubunyamwuga n’ibindi.
Ibihugu by’u Rwanda na Uganda ntibirebana neza kuva mu myaka ibiri ishize. U Rwanda rushinja Uganda gucumbikira abashaka kuruhungabanyiriza umutekano no gutoteza, gufata no gukorera iyicarubozo abaturage barwo bajya cyangwa baba muri Uganda. Ibi Uganda irabihakana ahubwo ikavuga ko u Rwanda rwinjiriye iki gihugu hifashishijwe intasi, ingingo ruhakana rwivuye inyuma.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Ibi birego buri ruhande rutemera nibyo byatumye u Rwanda rugira inama abaturage barwo kuba baretse kujya muri Uganda. Habayeho kandi ibibazo ku mupaka wa Gatuna aho Uganda yemeza ishimitse ko wafunzwe mu gihe u Rwanda ruvuga ko hari gukorwa imirimo y’ubwubatsi.
Abaturage b’ibihugu byombi bavuga ko bakomeje kubihomberamo kuko iby’ubuhahirane bisa bigenda biguru ntege.


