Abanyamategeko bo mu Rwanda bareze Ishuri ry’Amategeko ryo muri Ghana

Sangiza iyi nkuru

Itsinda ry’abanyamategeko bo mu Rwanda bize mu Ishuri ry’Amategeko (ILPD) bagejeje mu nkiko Ishuri ry’amategeko ryo muri Ghana n’Akanama k’Abanyamategeko ku bwo kubangira kuba bahakomereza amasomo yabo muri iki gihugu.

Inkuru dukesha Ghanaweb ivuga ko aba banyamategeko bo mu Rwanda bangiwe kuba bakomeza ibyo bita ‘ Post Call Law’ kandi  ko batigeze basubizwa ibaruwa  bandikiwe n’Umunyamabanga w’Akanama  k’Uburezi mu by’amategeko muri Ghana.

Iki kinyamakuru kivuga ko hari ugufatwa nabi kw’Abanyeshuri bo muri Ghana kivuga ko bamaze amezi icyenda bavuye mu gihugu cyabo bakaza mu Rwanda ariko bakaba batarahabwa ibyo bakenewe.

Iki kinyamakuru ntikigaragaza ibyo aba banyeshuri bo muri Ghana baba barasabwe ntibabihabwe.

dr didace muganga kayihura yijeje abo bazakorana ko azababera umuyobozi mwiza
Umuyobozi wa ILPD, Dr Didace Muganga Kayihura

Iyi nkuru ivuga ko Umuyobozi wa ILPD, Dr. Didace Muganga Kayihura anenga mugenzi we w’Ishuri ry’Amategeko muri Ghana, Eck Prempeh mu byo yita ko asuzugura ubutabera bw’u Rwanda.

Ati ” Dukeneye ubutabera kuko ntitwashingira ku masezerano y’imikoranire y’ubunyamwuga ngo twemere gufatwa gutya. Dukeneye ubutabera.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Yifashishije amagambo y’Umutware Denning ati “ Guceceka si amahitamo mu gihe umuntu afashwe nabi. Dukeneye ubutabera.”

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *