Abanyamategeko ntibashaka Perezida Ruto

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu banyamategeko bibumbiye mu rugaga mu Mujyi wa Nairobi bavuga ko badashaka Ruto bitewe n’amagambo aherutse gutangaza asa n’anenga abacamanza.

Ibi byagaragajwe n’imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024, aho abahanga mu by’amategeko benshi biraye mu mihanda ya Nairobi, bamagana icyo bita iterabwoba rya Perezida William Ruto ryo kwanga ibyemezo by’urukiko.

Umuryango w’abategeko muri Kenya (LSK), ni wo wateguye iyi myigaragambyo ikaba yatangiriye ku Rukiko rw’Ikirenga igakomereza ku biro bya Perezida.

Iyo myigaragambyo ahanini yatewe ngo n’amagambo Ruto aherutse gutangaza atarashimishije aba banyamategeko.

Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize, Perezida Ruto yanenzwe cyane ubwo yatangazaga ku mugaragaro ko hari bimwe mu byemezo by’urukiko atazubahiriza, yemeza ko byafashwe na bamwe mu bacamanza batavuzwe amazina bivugwa ko bafatanije n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Muri iki cyumweru Perezida wa LSK Eric Theuri, yavuze ko Perezida w’iki gihugu nwo atari hejuru y’amategeko ku buryo avuga ko atakumvira ibyemezo by’urukiko.

Theuri yakomeje agaragaza ko Perezida Ruto aramutse akomeje kwibasira ubucamanza, LSK yatekereza gutangiza ibirego bimushinja “kwigomeka ku Itegeko Nshinga.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *