Mu gihe amatora ya perezida ugomba gusimbura Barack Obama arimbanyije muri Amerika, bamwe mu banya-Amerika baba hano mu Rwanda bagaragaje ibyiyumviro byabo kuri aya matora.
Abanyamerika biganjemo urubyiruko ruri mu rugendo shuri hano mu Rwanda rusanga abakandida bose mu gihugu cy’iwabo bafite ibyo banegwa ariko bakibanda cyane ku kuba Trump ari umuntu udafite ingamba zifatika.
Katherine Tabachnick ni umunyamerika ufite imyaka 20 kuri ubu ari mu rugendo shuri mu Rwanda, ubwo uyu mukobwa yaganiraga na Newtimes dukesha iyi nkuru, yagize ati “Hafi ya buri munsi amatora yo muri Amerika yakomeje kugaruka mu biganiro. Abantu bakomeje kwibaza kuri Trump wakomeje kumera nk’umunyarwenya ushimishije inaha.”
Mu banyamerika bose baganiriye n’iki kinyamakuru nta numwe wagaragaje ko ashyigikiye Donald Trump ukomoka mu ishyaka rya politiki ry’Abarebulika.
[ad id=”44145″]
Peter Freeman nawe uri mu rugendo shuri yagize ati “Nabonye ko abanyarwanda twaganiriye ku matora yo muri Amerika batungurwa n’amakuru avugwa kuri Trump, Njye abantu bose navugishije bashingiraga ku magambo adashinga Trump avuga no kuba na ngamba zifatika agaragaza”
Ugereranyije n’andi matora yagiye aba muri Amerika, kuri ubu aba bakandida bose (Trump na Clinton) bafite imyihariko y’ibikorwa bidasanzwe ku muntu ukwiye kuba umuyobozi w’Amerika bagiye bakora.
Kuri ubu n’ubwo hasigaye amasaha ngo amatora asozwe Trump atewe impungenge n’ibizava muri aya matora nyuma y’uko abanya-Amerika batari bake bagiye bagaragaza kutamushyigikira bitewe n’ibyo yavuze ku birabura ndetse no kuba ashinjwa iibisa nk’uburaya mu minsi ye yashize.
Clinton bahanganye nawe aherutse gukomwa mu nkokora n’ibyatangajwe na FBI bigaragaza ko hari ubutumwa bwo yagiye atanga mu buryo bw’ibanga mu gihe yari mu kazi k’ubunyamabanga bw’Amerika, icyakora FBI yongeye kwivuguruza nyuma y’ubugenzuzi itangaza ko ubwo butumwa nta kibi cyari kirimo.
Ahereye kuri ayo marorerwa yagiye akorwa n’abakandida, Brannon Lambert wiga mu Rwanda yagize ati “Aya matora n’abakandida bayo biri gutuma Amerika igaragara nk’injiji n’abatifitemo ubunararibonye. twabuze ubudahangarwa bwacu nk’igihugu cyateye imbere ku isi”
[ad id=”44145″]
Bagerageza gutanga amahirwe kuri ubu bemeza ko mbere y’amasaha ngo amatra nyirizina abe abakandida bose bendaga kunganya amahirwe.
Linda Thomas-Greenfield wungirije ushinzwe ibikorwa bw’Amerika muri Afurika atangaza ko umukandida wese uzatorwa ntacyo bizahungabanya ku mubano w’Amerika n’Afurika n’u Rwanda rurimo.
Kuri ubu mu Rwanda habarirwa abanya-Amerika 3,000, mu gihe abanya-Amerika batuye ahandi hatari mu gihugu cyabo bagera kuri Miliyoni umunani. Abo bose batoreye kuri za Ambasade z’iki gihugu mu bihugu baherereyemo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com


