Mu gitondo cy’ejo tariki ya 29 Gicurasi 2021, Abanyamulenge batuye mu biturage bitandukanye muri Gurupoma ya Bijombo ya Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bavuze ko bagabweho igitero na RED Tabara na Mai Mai Ilunga.
Murwanashyaka Patrick uyoboye Sosiyete Sivile muri Bijombo yabwiye Radiyo Ijwi rya Amerika ati: “Saa kumi n’imwe n’iminota 7 Mai Mai iratera, iri kumwe na RED Tabara…hakomeretse abantu bagera mu 10.”
Gasore Félix uri mu bayoboye Bijombo, yavuze ko bahamagaye ubuyobozi bw’igisirikare cya Leta mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kugira ngo bwohereze abasirikare bo gutabara Abanyamulenge, ariko ngo ntibyakunze.
Ntacyo ubuyobozi bw’iki gisirikare bwigeze butangariza iyi radiyo.
Iyi radiyo ivuga ko umuyobozi w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro (MONUSCO) yohereje indege mu kirere cya Bijombo kugira ngo bamenye aho abarwanyi Mai Mai na Red Tabara baherereye, gusa ngo ntabwo babarasheho kuko ahatewe hari abasivili n’abana.
Umuvugizi wa Mai Mai Ilunga, Nabulizi Aimable yahakanye ibyo kugaba igitero ku basivili. Ngo ahubwo icyo bakoze ni ugusubiza inyuma ibitero bya Twirwaneho na Gumino, imitwe yiganjemo Abanyamulenge.
Ibitero bya Mai Mai Ilunga na RED Tabara byaherukaga kumvikana muri Werurwe 2021. Icyo gihe byatumye Abanyamulenge babarirwa mu 4000 bahunga.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Abanyamulenge bongeye guterwa, batakira ingabo za Leta ntizatabara
Red-Tabara irarengana ntabitero yagabye ahubwo ibyo bitero nibya FDLR na RNC bari kwisubiranamo.
Abanyamulenge bongeye guterwa, batakira ingabo za Leta ntizatabara
Red-Tabara irarengana ntabitero yagabye ahubwo ibyo bitero nibya FDLR na RNC bari kwisubiranamo.