Abanyapolitiki batandukanye bo mu Burundi baravuga ko ukurikije amagambo Perezida Ndayishimiye asigaye avuga, bigaragare ko ngo yabuze icyo abwira Abarundi bityo agihugu akaba yaramaze kugishyira mu kaga.
Ibi ni ibyagarutsweho na bamwe mu basesenguzi bakurikiranira hafi ibya Politiki, nyuma y’uko acyuriye abize kaminuza by’umwihariko abize igifaransa , imibare n’ubutabire ko ntacyo bamariye igihugu.
PrĂ©sident Evariste ndayishimiye yabishimangiye avuga ko abize za kaminuza bafite impapuro (impamyabumenyi) z’igifaransa babuze icyo biga.
Yongeyeho ko abize igifaransa nta bushobozi bwo gusoma nibura ibitabo bibiri ngo babirangize.
Nyuma y’aya magambo ya Ndayishimiye, yakorewe mu ngata n’umukuru w’ishyaka Cndd Fdd RĂ©vĂ©rien ndikuriyo, aho yavuze ko kwiga amashuri ntacyo bikimaze ukurikije aho isi igeze.
Aha yatanze urugero nko kwiga imibare mu kinyarwanda,za shimi (chimie) fizike (physique) ari uguta umwanya w’ubusa ahubwo bakwiye kubireka, bakajya guhinga no kwiga imyuga,kuko ariryo terambere ry’igihugu n’ejo hazaza ku Burundi n’Abarundi.
Izi mvugo z’aba bayobozi zababaje abantu benshi bidasanzwe, bamwe bakibaza niba aba yabanje kubifataho umwanya uhagije mbere yo kubitangaza.
Hari amakuru avuga ko yabwiye abarundi bose ko ukeneye kubaho neza agomba gushaka uko yibeshaho akareka kumuhanga amaso kuko nawe aba arimo kwirira ibye yihigiye n’umuryango we .
Ni mu gihe muri iyi minsi Abarundi bavuga ko bugarijwe n’ubukene bwiganjemo no kubura ibikomoka kuri Peterori.Byafashe indi ntera kandi muri iyi minsi Uburundi bukimara gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda kuko ubucuruzi bwarahombye bituma babura amafaranga ayo kwishyura inguzanyo za Banki ku bafashe izo nguzanyo.
Source:MCN


