Abanntu 17 barimo Abanyarwanda n’Abarundi bari mu maboko y’inzego z’umutekano za Uganda nyuma yo gusanga nta byangombwa bafite bibemerera kwinjira muri Uganda.
Abatawe muri yombi ni Abanyarwanda 12 ndetse n’Abarundi batanu polisi ivuga ko yasanze badafite ibyangombwa bikwiye nyuma y’amakuru y’ubutasi ubuyobozi bwari bwakusanyije.
Nk’uko bitangazwa na Daily Monitor, umukwabu wakozwe na polisi ifatanyije n’igisirikare kuwa Gatandatu ushize niwo wagejeje ku ifatwa ry’abo banyamahanga nyuma y’inama ya komite y’umutekano ihuriweho yabaye mu ntangiriro z’icyumweru gishize.
Mu kwezi gushize ku itariki ya 20 Ukwakira, Uganda yirukanye Abanyarwanda icyenda nyuma yo kumara ibyumweru bibiri bafungiwe i Mbarara.
Aba bakaba biyongera ku bandi benshi bagiye birukanwa mu bihe bitandukanye kuva umubano w’ibihugu byombi wazamo igitotsi mu myaka ine ishize, ndetse bamwe bakaba baragiye bakorerwa iyicarubozo bitwa intasi z’u Rwanda.



2 Responses
Abanyarwanda 12 bari mu maboko y’inzego z’umutekano za Uganda
Harumunsi bazasaba imbabazi Urwanda bitagishoboka, nkibyabereye Gisa…
Abanyarwanda 12 bari mu maboko y’inzego z’umutekano za Uganda
Harumunsi bazasaba imbabazi Urwanda bitagishoboka, nkibyabereye Gisa…