Leta y’u Rwanda yatangaje ko Abanyarwanda babaga muri Sudani bose bamaze kuhavanwa, uretse babiri bahisemo gukomeza kuba ku butaka bw’iki gihugu ku bushake bwabo.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yabwiye The New Times ko Abanyarwanda 36 ari bo Leta y’u Rwanda yamaze kuvana muri Sudani ibajyana i Cairo mu Misiri; mu rugendo rw’amasaha 30 muri bisi rwatangiye mu ijoro ku wa Mbere w’iki cyumweru.
Aba bacyuwe na Leta biyongera ku bandi baherukaga gucyurwa n’abarimo Umuryango w’Abibumbye, Guverinoma y’u Bufaransa, cyo kimwe n’abandi bashoboye kuva muri Sudani ku giti cyabo.
Mukuralinda yavuze ko “Abanyarwanda babiri bonyine ni bo bagumye muri Sudani ku bushake bwabo. Batuye hariya kandi bakahakorera, amakuru yabo azwi neza na Ambasade yacu kandi tuzakimeza gukurikiranira hafi umutekano wabo.”
Kugeza ubu umubare nyirizina w’Abanyarwanda bamaze kuvanwa muri Sudani ntuzwi, gusa Mukuralinda aheruka gutangaza ko ababaga muri iki gihugu babarirwa muri 70.
Uyu muvugizi wa Guverinoma yavuze ko umubare nyawo uzamenyekana mu gihe amakuru azaba yamaze guhurizwa hamwe.
Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Mata ni bwo imirwano yadutse hagati y’Ingabo za Sudani ziyobowe na Gen Abdel Fattah al-Burhan uyoboye Sudani mu buryo bw’inzibacyuho, ndetse n’izo mu mutwe witwara gisirikare wa RSF za Gen Mohamed Hamdan Daglo usanzwe ari icyegera cye.
Aba bombi bari bayoboranye Sudani kuva muri 2019 bashwanye nyuma yo kutumvikana ku ngingo zitandukanye, zirimo iyo kwinjiza abarwanyi b’umutwe wa RSF mu ngabo z’igihugu.
Kuva imirwano itangiye abarenga 400 ni bo byavuzwe ko bamaze kwicwa na ho abarenga 1800 bayikomerekeramo.
Aba cyakora cyo ntibarimo Umunyarwanda n’umwe nk’uko Mukuralinda aheruka kubitangariza BBC.


