Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yemeje ko Abanyarwanda babiri byemejwe ko bapfuye mu gihe 24 bakomerekeye mu mpanuka ya bus ya Jaguar yerekezaga muri Uganda muri iyi weekend ishize.
Ibi byabereye ku muhanda wa Kajumiro Maddu-Ssembabule mu Karere ka Gomba.
Abanyarwanda bombi bapfuye ni; Justine Nyinawumuntu w’imyaka 29, utuye i Kasanda, Mubende na Gloria Kansime w’imyaka 13.
CP Kabera avugana na The New Times yagize ati “Nyina w’umwangavu wapfuye ari mu Banyarwanda 24 bakomeretse, batatu muri bo bakaba bakomeretse bikomeye. Mu bakomeretse, umunani binjiye mu bitaro bya Mengo mu gihe 16 bari mu bitaro bya Mulago, ”
Iyi mpanuka ya bus ya Jaguaryo mu bwoko bwa Isuzu, ifite pulaki UBF 736G , yari mu nzira iva mu Rwanda yerekeza muri Uganda kuri iki Cyumweru, itariki ya 13 Kanama ahagana saa 05:12 za mu gitondo.
Kabera yavuze ko Abanyarwanda bakomeretse ndetse n’abo mu miryango y’abapfuye barimo kwitabwaho binyuze muri Ambasade y’u Rwanda i Kampala.



One Response
Abanyarwanda 2 ni bo baguye mu mpanuka ya bus ya Jaguar mu gihe 24 bakomeretse
Guhera ubu Apr izajya yitwa “mpaga”, hahahahahahahah