71f09c571d27c75f3a78ba8253a49965.jpg

Abanyarwanda 22 birukanwe muri Uganda nyuma y’igihe bahinga ku gahato ibigori n’uburo

Sangiza iyi nkuru

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu, ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare hakiriwe Abanyarwanda 22 birukanywe mu gihugu cya Uganda, bakaba bari bamaze ibihe bitandukanye bafungiye muri gereza zitandukanye z’icyo gihugu ari nako bahinga mu mirima y’ibigori n’uburo ku gahato.

Muri aba Banyarwanda harimo abagabo 17, abagore 3 n’abana 2, bakaba bavuga ko bashinjwaga kutagira ibyangombwa bibemerera kuba muri icyo gihugu cya Uganda.

Bamwe muri bo bavuga ko muri gereza bari bafungiyemo bakorewe ibikorwa by’iyicarubozo birimo gukubitwa, ndetse bakaba baranakoreshwaga imirimo ivunanye irimo kubumba amatafari, guhingishwa mu mirima y’ibigori n’iy’uburo n’ibindi.

Aba Banyarwanda birukanywe muri Uganda kuri uyu wa Gatanu, baje bakurikira abandi bagiye birukanwa muri icyo gihugu banyujijwe ku mipaka itandukanye ihuza u Rwanda na Uganda.

71f09c571d27c75f3a78ba8253a49965.jpg
Abanyarwanda birukanwe muri Uganda/RBA

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *