20250924_141307

Abanyarwanda 314 babaga muri RDC batashye ku bushake

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri, rwakiriye imiryango 101 igizwe n’abantu 314 babaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo gutahuka ku bushake.

Aba bantu ubwo binjiraga mu Rwanda banyuze ku mupaka munini uhuza u Rwanda na RDC (La Corniche), bakiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper wabasezeranyije ko hari imishinga myinshi y’iterambere ibategereje; mu rwego rwo gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Kimwe n’abandi bantu batahuka baturutse muri Congo Kinshasa, bariya 314 batahutse kuri uyu wa Gatatu bahise bajyanwa mu nkambi ya Nyarushishi iherereye mu karere ka Rusizi, aho bagomba kumara igihe gito mbere yo gusubizwa mu miryango bakomokamo.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko bariya batahutse bagomba guhabwa ubufasha butandukanye burimo “gufasha abana babo kwiga, ubwisungane mu kwivuza ndetse n’izindi serivisi ziteza imbere kubana n’abandi baturage.”

Iyi Minisiteri kandi yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita Ku Mpunzi (UNHCR) bagomba gufasha abatahutse gusubira mu buzima busanzwe, no kubafasha kubakana ubuzima bwabo icyizere ndetse n’icyubahiro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *