Abanyarwanda bagera kuri 32 birukanwe ku butaka bwa Uganda bashinjwa kwinjira no kuba mu gihugu binyuranyije n’amategeko.
Itangazo rya Minisititeri y’Ibikorwa by’imbere mu gihugu n’Urwego Rushinzwe Iby’Ubwenegihugu no kugenzura abinjira n’abashohoka ryo kuwa 12 Nzeri rivuga ko aba Banyarwanda binjiye mu gihugu cya Uganda binyuranyije n’amategeko ndetse bakaba bakibagamo bitewe n’amategeko.
Riti “ Aba ntibemerewe kuba bari mu gihugu, bakwiriye gusubizwa mu gihugu cyabo.”
Rikomeza rigira riti “ Turababoherereje ngo mubajyane mu gihugu cyabo cy’u Rwanda.”

Aba Banyarwanda 32 bashyikirijwe u Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Mirama Hills ku ruhande rwa Uganda ari na wo wa Kagitumba ku ruhande rw’u Rwanda.
Abanyarwanda 32 birukanywe muri Uganda, hafi ya bose babanje kubazwa na Polisi y’iki gihugu ngo imeney ko bagenzwa n’amahoro.

Ibi bibaye mu gihe u Rwanda na Uganda bateganya guhurira i Kigali kugira ngo hasuzumwe ibibazo by’umubano hagati y’ibihugu byombi. Ni inama biteganyijwe ko izahuza intumwa z’ibihugu byombi kuwa 16/09/2019.




