Abanyarwanda 43 birukanwe muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, Abanyarwanda 43 bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare aho bagejejwe birukanywe mu gihugu cya Uganda.

Ni abagabo 25, abagore 7 n’abana 11 bakaba bari bafungiye muri gereza zitandukanye zo mu gihugu cya Uganda.

Bamwe muri aba Banyarwanda bavuga ko bafashwe bakuwe mu modoka zari zibazanye mu Rwanda, ariko bafungwa ngo bazizwaga ko nta byangombwa bya Uganda bafite.

Bavuze ko aho bari bafungiwe imfungwa zindi z’Abanya-Uganda zabakaga amafaranga, abatayatanze bagakorerwa iyicarubozo.

Bakigera mu Rwanda uko ari 43 bapimwe icyorezo cya Covid 19 gusa ntacyo basanganwe, bakaba bishimiye ko bongeye kugera no kwakirwa iwabo mu Rwanda.

Kuva ibihugu byombi byatangira kubana nabi mu myaka ishize, Abanyarwanda benshi bagiye birukanwa muri Uganda bakekwaho kuba intasi, kuhaba nta byangombwa, ibyaha bagiye bahakana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *