Abanyarwanda 8 birukanywe, imyigaragambyo ya Nahimana n’igaruka ry’abari barahunze urukingo; inkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 27 Ukuboza 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zitandukanye, ziganjemo iza politiki, ubutabera, umutekano ndetse n’ubuzima.

Muri zo harimo:

Abanyarwanda 8 birukanwe muri Niger

Guverinoma ya Niger yafashe icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda 8 boherejwe n’urwego mpanabyaha rw’Umuryango w’Abibumbye, IRMCT, rubakuye mu rukiko rwa Arusha bari bacumbikiwemo nyuma yo kurangiza igifungo bari barakatiwe bazira ibyaha bya jenoside.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’aho Perezida wa IRMCT, Carmel Agius ahishuriye ko boherejeyo aba Banyarwanda, Guverinoma y’u Rwanda igasubiza ko itigeze ibimenyeshwa, ndetse ikanasaba ibisobanuro.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu muri Niger, Hamadou Adamou Souley ashingiye ku biteganywa n’Itegekonshinga, yahaye aba Banyarwanda iminsi 7 ngo babe bagisohotsemo. Gusa bo bavuga ko badashaka kugaruka mu Rwanda, nyamara ibindi bihugu byanze kubakira.

Imyigaragambyo ya Padiri Nahimana

Padiri Nahimana Thomas urwanyiriza ubutegetsi bw’u Rwanda mu Bufaransa ku wa 31 Ukuboza 2021 yangiwe gukora imyigaragambyo kuri Ambasade ya Niger i Paris, yamagana icyemezo cy’iki gihugu cyo kwirukana Abanyarwanda 8 boherejweyo na IRMCT.

Polisi yo mu Bufaransa yanze icyifuzo cya Padiri Nahimana, yasobanuye ko kugira ngo abyemererwe, yari kuba yaragitanze byibuze mbere y’amezi abiri nk’uko amategeko abiteganya.

Tariki ya 27 Ukuboza 2021 ni bwo Guverinoma ya Niger yafashe icyemezo cyo kwirukana aba Banyarwanda, ibaha iminsi umunani.

Abanyeshuri bangije ibikoresho by’ishuri bakatiwe imyaka

Abanyeshuri 6 basoje amasomo mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya ESECOM Rucano mu Karere ka Ngororero bakatiwe n’urukiko rw’ibanze igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri umwe.

Uru rukiko rwabahamije ibyaha bibiri bifitanye isano n’ibikoresho by’ishuri bangije ubwo bishimiraga gusoza ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye muri Kanama 2021.

Gusa aba banyeshuri bavuga ko bamaze kuriha ibyo bangije, bajuririye igihano bakatiwe n’urukiko.

Abanyarwanda bari barahunze urukingo

Leta y’u Burundi tariki ya 30 Ukuboza 2021 yohereje Abanyarwanda 8 bari bamaze icyumweru bahunze urukingo bavuga ko mu Rwanda rurimo gutangwa ku ngufu, kandi bo bizera ko ari urwa Anti-Kristo.

Aba Banyarwanda barimo abana batatu bari bamaze iki gihe cyose bacumbikiwe ku biro bya Komini ya Bugabira mu Ntara ya Kirundo, bashyikirijwe ubuyobozi bw’u Rwanda banyujijwe ku kiraro cy’Akanyaru, umugezi utandukanya ibihugu byombi.

Bavugaga ko badashaka kugaruka mu Rwanda, ariko abayobozi bo mu Burundi barabahumurije bababwira ko utazashaka kwikingiza atazabikorerwa ku ngufu nk’uko bari babifitiye impungenge.

U Rwanda rushobora kohereza ingabo mu bindi bihugu

Mu ijambo risoza umwaka Perezida wa Repubulika yagejeje ku Banyarwanda tariki ya 27 Ukuboza 2021, yavuze ko u Rwanda rushobora kohereza kohereza ingabo mu bindi bihugu byihongera kuri Repubulika ya Centrafrique (CAR) na Mozambique.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwashyize imbere ubufatanye n’ibindi bihugu, mu nzego zirubyarira inyungu harimo gukemura ibibazo by’umutekano muri CAR na Mozambique.

Ati: “U Rwanda rushobora kugira ubwo bufatanye n’ibindi bihugu kuko umutekano n’umutuzo by’igihugu cyacu birinzwe kandi bigikomeje gushyirwa imbere.”

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Abanyarwanda 8 birukanywe, imyigaragambyo ya Nahimana n’igaruka ry’abari barahunze urukingo; inkuru z’icyumweru
    Twasuye urubuga rwanyu mufite imodoka nziza hanyuma ni prix arayo mushiraho kwambika plate number nigute?

  2. Abanyarwanda 8 birukanywe, imyigaragambyo ya Nahimana n’igaruka ry’abari barahunze urukingo; inkuru z’icyumweru
    Twasuye urubuga rwanyu mufite imodoka nziza hanyuma ni prix arayo mushiraho kwambika plate number nigute?

  3. Abanyarwanda 8 birukanywe, imyigaragambyo ya Nahimana n’igaruka ry’abari barahunze urukingo; inkuru z’icyumweru
    Nshaka kujya namamariza kuri web yanyu ncuruza imodoka ndi umucomisioner wazo

  4. Abanyarwanda 8 birukanywe, imyigaragambyo ya Nahimana n’igaruka ry’abari barahunze urukingo; inkuru z’icyumweru
    Nshaka kujya namamariza kuri web yanyu ncuruza imodoka ndi umucomisioner wazo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *