Umuryango w’Abanyarwanda baba mu gihugu cya Canada wamaganye ibikorwa bavuga ko bigamije guhindura Radio Canada Info igikoresho kinyuzwamo ibitekerezo by’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, aho bikoma imyitwarire y’umunyamakuru, Stephan Bureau, bashinja kubogama mu bibazo yabajije mu kiganiro aherutse kugirana n’undi munyamakuru nawe ushinjwa guhakana jenoside witwa Judi Rever.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo kuwa 12 mutarama 2021, uyu muryango w’Abanyarwanda baba muri Canada bandikiye umuvunyi mukuru wa serivisi z’igifaransa kuri Radio-Canada, Guy Gendron, aba Banyarwanda bavuga ko bamuregeye nyuma y’ibyatangajwe na Judi Rever, umwanditsi akaba n’umunyamakuru, kuri micro za Radio canada mu kiganiro “Bien entendu” cyabaye ku itariki 07 Mutarama 2021, cyari kiyobowe na Stephan Bureau, bagasaba ko hagira igikorwa kuri ibi bintu vuba byihuse.

Bavuga ko ibyatangajwe na Judi Rever ndetse ndetse n’imyitwarire ya Bureau n’ikipe yatnganyije ikiganiro, yanyuranyije n’amahame ya kinyamwuga agomba kuranga abanyamakuru bo muri iyi radio kandi biyitesha ikizere n’ubwisanzure.
Banenga kandi kubogama Bureau yerekanye mu murongo we w’ibibazo muri icyo kiganiro yagiranye na Rever, aho bamushinja kuba yarashyigikiraga ibyo yatangazaga byose ndetse akagaragazamo amarangamutima ye ku giti cye atitaye ku kumenya niba ibyo Rever yavugaga byose ari ukuri cyangwa ari ibinyoma.

Umunyamakuru Judi Rever
Mu gusoza ibaruwa yawo Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Canada uvuga ko Rever asanzwe azwiho ibikorwa bidashira byo gupfobya bishyira ku guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yifashishije kugoreka ukuri kw’amateka ndetse akihagararaho ku mugaragaro ashyigikira aho ahagaze akoresheje ibinyoma.

2 Responses
Abanyarwanda baba Canada banenze umunyamakuru, Stephan Bureau, wa Radio-Canada
Ariko abantu bazaba injiji kugeza ryari?Icyaha Judi yakoze nikihe cg radio Canada, niba muzi amategeko ya Canada?Abo bamaganye ibyo yavuze nabagira inama yo gusaba ibiganiro mpaka na Judi Rever noneho bakamunyomoza ibyo yavuze. Naho ibindi murata umwanya wibusaa.Niba igitabo cye kitarabuze gusohoka kdi ngo hari abacyamaganye.Uwapfuye yarihuse.Canada si u Rwanda.