Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Bufaransa (CRF) ryasabye iki gihugu ko abantu bose baba barakingiye ikibaba n’abahishiriye Kabuga Félicien ukurikiranyweho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na bo bakurikiranwa bagahanwa.
Kabuga Félicien w’imyaka 84 yatawe muri yombi kuwa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020 afatirwa I Paris mu Bufaransa aho yari amaze imyaka ine aba mu nyubako ya Asnieres-sur-Seine yihishe mu buryo buteguye neza aho yabifashijwemo n’abana be,yari yarahinduye n’amazina nk’uko Urwego rwasimbuye inkiko Mpuzamahanga zashyiriweho u Rwanda na Yugoslavia, IRMCT ari na rwo rwamushakishaga ku bufatanye n’inzego zitandukanye rwabitangaje.
Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu Bufaransa mu itangazo ryasinyweho na Ingabire Angelique urihagarariye ryasabye Ubushinjacyaha bw’Ubufaransa gukurikirana abantu bose mu nzego zitandukanye bagize uruhare mu kuba Kabuga Felicien amaze imyaka 26 yihishe na bo bagashyikirizwa ubutabera. Aba Banyarwanda bavuze ko amategeko y’Ubufaransa agira uko ahana abantu nk’aba bityo rikaba ryasabye ko bakurikiranwa aho bari hose.
Iri huriro ryagaragaje ko mu myaka 26 Kabuga amaze ashakishwa hari abantu bo mu nzego zitandukanye bagiye bamukingira ikibaba nk’abamufashaga kubona ibyangombwa bimufasha kujya mu bihugu bitandukanye, guhindura amazina no gucurisha ibyangombwa bihimbano, kwivuza n’ibindi.
Kabuga ufatwa nk’uwagize uruhare runini mu gutera inkunga umugambi wa Jenoside akanatanga umusanzu munini mu ishyirwa mu bikorwa ryayo yagiye avugwaho kuba yihishe mu bihugu bitandukanye bimukingira ikibaba birimo Kenya bivugwa ko yakoranaga bya hafi n’ubuyobozi bwayo bwari buyobowe na Perezida Daniel Alap Moi.
Kabuga akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside aribyo ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora Jenoside, gushaka gukora Jenoside, gutoteza no gutsemba, umugambo wo gukora Jenoside no gutera inkunga abakora Jenoside, akaba yari umwe mu bari kurutonde rw’abashyiriweho miliyoni eshanu z’amadolari na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku muntu watanga amakuru yo kubata muri yombi.



2 Responses
Abanyarwanda baba mu Bufaransa basabye ko abakingiye ikibaba Kabuga bakurikiranwa
nizereko abantu batanze amakuru kuri kabuga ayo madorari bayabahaye kugirango bagire kuraje nabasigaye bafatwe murakoze
Abanyarwanda baba mu Bufaransa basabye ko abakingiye ikibaba Kabuga bakurikiranwa
nizereko abantu batanze amakuru kuri kabuga ayo madorari bayabahaye kugirango bagire kuraje nabasigaye bafatwe murakoze