Abanyarwanda bagomba kubona amakuru, nibabona atari yo bazahindukirana leta – Umunyamakuru Mugabe

Sangiza iyi nkuru

“Abanyarwanda bagomba kubona amakuru. Kandi Leta nikomeza kwanga gutera inkunga itangazamakuru abaturage bazabona amakuru atari yo, nibabona amakuru atariyo bazahindukirana leta,” aya ni amagambo y’umunyamakuru Robert Mugabe wemeza ko muri iki gihe imbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane abaturage bafite ibyago byo guhabwa amakuru n’abantu batari abanyamwuga babaha ibinyoma n’amakuru rutwitsi.

Umunyamakuru Robert Mugabe aravuga ko ukurikije ukuntu urubyiruko rw’iki gihe rusoma n’ukuntu rukurikirana ibintu byose, bisaba leta kwihutira kubaka itangazamakuru ry’umwuga rirusha imbaraga inkuru z’ibinyoma, rirusha imbaraga abashaka kuyobya ndetse rirusha imbaraga icengezamatwara (Propagande).

Ibi Mugabe yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV, aho avuga ko n’abantu bafatwa bajya kwifatanya n’abarwanya ubutegetsi biterwa no kubaho nabi kw’itangazamakuru bituma abantu batabona amakuru kuko usanga abaturage bayashakisha hirya no hino kuri za youtube akenshi bayahabwa n’abantu bafite indi migambi itari myiza.

Mugabe atanga urugero rwa Idamange Iryamugwiza Yvone uherutse gutabwa muri yombi azira ibiganiro yagiye anyuza ku muyoboro we wa Youtube, avuga ko kimwe n’abandi benshi batarigaragaza yatwawe na za poropaganda z’abantu barwanya ubutegetsi.

Ati “ Batembanwa n’umuvu wa poropaganda…uwo nguwo wenda n’uwo abantu babonye ariko abantu benshi baratembanwa na poropaganda n’abandi babashukira kuri internet bamwe bakabajyana mu mashyamba.”

Mugabe avuga ko kenshi ibi biterwa no kuba itangazamakuru ryifashe nabi mu Rwanda, nk’aho avuga ko hari nka gahunda nziza za leta abaturage baba batazi.

Muri iki kiganiro kandi, Mugabe akomeza avuga kuri poropaganda avuga ko nk’abantu barimo kuvugira Idamange cyangwa abavugira Kizito Mihigo atari uko babakunze.

Ati “ Urebe kuri internet urabona abantu bavugira Idamange. S’uko bamukunze..oyaa, abantu benshi barimo kwibuka Kizito ku mbuga nkoranyambaga biriya bintu mbona, ntabwo ari ukubera urukundo, ni ugushaka abayoboke binyuze muri poropaganda.”

Avuga ko iyo umuntu afashwe bavuza induru atari ukubera ko bamubabaye ahubwo ari uko bakoresha iyo turufu mu gushaka abantu bajyanwa mu bikorwa byo kurwanya ubutegetsi.

Mugabe akomeza avuga ko leta nikomeza kureka itangazamakuru rigakomeza kubaho uko ribayeho bizayigiraho ingaruka kuko hazakomeza kugaragara urubyiruko rushukwa rukajyanwa mu ishyamba mu gihe nyamara abana b’ababashuka bibereye iwabo babayeho neza. Ariko ibi byose bikaba biterwa no kuba abantu batabona amakuru bakabaye babona bitewe n’ubushobozi bucye bw’itangazamakuru.

Mugabe kandi agaruka ku bwisanzure bw’itangazamakuru akagaragaza ko umuntu atakwisanzura kandi ashonje kuko niba leta idateye inkunga itangazamakuru rizajya riterwa inkunga n’abandi bashaka kurikoresha mu nyungu zabo.

Mugabe kandi agira inama abanyamakuru yo kurangwa n’ubunyamwuga mu kazi kabo bakibanda cyane ku kwigisha bagatandukana n’itangazamakuru ritari irya kinyamwuga nk’abantu bakoresha izindi nzira mu kugaragaza ibitekerezo byabo.

Akomeza agira ati ” Amakuru ni ikintu cy’ingenzi leta igomba kubyumva, inkunga ikaboneka, ndetse n’itangazamakuru bakareka rikigenga, ariko ntirijye mu maboko ya ba gashakabuhake…ntirijye mu maboko y’abarwanya ubutegetsi ariko na none ntirijye mu kwaha kw’ubutegetsi.”

Umva ikiganiro kirambuye hano hasi

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *