Abanyarwanda bahungiye muri Congo bongeye gutahuka ku bushake ku bwinshi

Sangiza iyi nkuru

Guhera kuwa 20 Gashyantare impunzi z’Abanyarwanda zahungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zongeye gutahuka ku bushake ku bwinshi, aho itsinda rya mbere muri uyu mwaka rigizwe n’abantu bagera ku 100 ryinjiye mu Rwanda rinyuze ku mupaka uzwi nka Grande barriere i Goma nk’uko byemezwa n’itangazo ryashyizwe ahagaragara na HCR.

Ibikorwa byo gutahuka bitegurwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, ku bufatanye na ‘ubuyobozi bwa Congo n’ubw’u Rwanda. Bikaba bivugwa ko abandi banyarwanda benshi bifuza gutaha bategereje ko bagerwaho ngo nabo bazacyurwe mu byumweru biri imbere.

Izi mpunzi zimaze imyaka n’imyaka mu buhungiro zigira ikibazo cyo gusubira mu bandi baturage, ariko mu rwego rwo kuborohereza bakazajya bahabwa amafaranga yo kubafasha, aho abakuru bazajya bahabwa amadorali 250 y’abanyamerika, yiyongera kubyo kurya bahabwa na PAM mu gihe cy’amezi 3. Abana bo bazajya bahabwa amadolari 150 hiyongereyeho ibyo kurya by’amezi 3.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu 2016, HCR yabashije gucyura impunzi z’Abanyarwanda 6,000 ziturutse I Goma na Bukavu mbere yo guhagarika iki gikorwa kuwa 14 Ukuboza no gushyiraho ingamba nshya zo kurushaho kugenzura no gukuraho ibibazo bya forode byagaragaraga.

Kuva mu 2015, HCR yari yabaruye impunzi zisaga 42,000 z’Abanyarwanda zikiri muri Congo. Gucyura impunzi kwateguwe na HCR n’abayobozi kukaba kureba ariko impunzi z’abasivili, igikorwa gitandukanye n’icyurwa ry’abahoze ari abarwanyi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *