Abanyarwanda bakomeje gushinjwa kwambuka Rusizi rwihishwa bakaburira muri Bukavu

Sangiza iyi nkuru

Komite y’ibanze ishinzwe imikoranire (CLGP) yo mu gace ka Panzi ku nshuro ya cyenda yongeye kwemeza ko Abanyarwanda bakomeje kwambuka rwihishwa uruzi wa Rusizi bakaburira mu Mujyi wa Bukavu uhana imbibi na Kamembe.

Iki bafata nk’ikibazo ni kimwe muri byinshi byagaragajwe n’abaturage ba Panzi byashyikirijwe perezida w’ibiro by’ubuhuzabikorwa bwa sosiyete sivile ya Kivu y’Amajyepfo mu nama ngarukakwezi yo kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 30 Werurwe.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Interview.cd, Umunyamabanga wa CLGP muri Panzi, Boris Borauzima, avuga ko aba baturage b’u Rwanda bambuka mu masaha y’ijoro bafite imizigo itagenzuwe bagakoresha amato n’ubundi buryo bwo kwambuka uruzi.

Uyu atinya ko aba bantu baba bari inyuma y’ihungabana ry’umutekano rikomeje gufata intera iwabo kandi akamagana ukuntu abayobozi bagenda biguru ntege mu gukemura iki kibazo.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Lwasi Ngabo n’umuyobozi w’ibiro by’intara bishinzwe ubugenzuzi batangaje mu mwaka ushize ko iki kibazo bakizi bemeza ko bagiye kukitaho ariko ngo nta kirakorwa.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *