Abanyarwanda barashishikarizwa gusigasira Ikinyarwanda nk’umurage ntagereranywa

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe habura iminsi mike ngo u Rwanda rwifatanye n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire, Abanyarwanda barashishikarizwa gusigasira Ikinyarwanda nk’umurage ntagereranywa basigiwe n’abasokuruza.

Ku wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare ni bwo uyu munsi uzizihizwa, ku rwego rw’igihugu ukaba uzizihizwa mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Ni incuro ya 17 uyu munsi uzaba wizihizwa. Insanganyamatsiko ijyanye na wo iragira iti”Dukoreshe Ikinyarwanda kinoze Twese.”

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi bizarangwa no guha umwanya ururimi shami rwIkinyarwanda rwitwa”Ururashi”, rusanzwe rukoreshwa mu Karere ka Kirehe. Ni ibirori bizanarangwa n’imbyino ndetse n’indirimbo, nka bimwe mu bigize umuco Nyarwanda.

Abahanga bemeza ko ururimi ari “ingobyi y’umuco”, ikaba impamvu y’uko Ikinyarwanda nk’ururimi Abanyarwanda basangiye rusigasiye umuco wabo.

Ikinyarwanda ni rumwe mu ndimi enye zemewe n’amategeko, bityo kurutakaza kikaba ari igihombo gikomeye. Abanyarwanda b’ingeri zose barakangurirwa gukunda, kuvuga, kwandika no guhanga mu Kinyarwanda no gusigasira indimi shami.

Barasabwa kandi kwita ku Kinyarwanda, gutekereza ku kamaro kacyo, buri wese agahagurukira kugikoresha neza mu byo avuga no mu byo yandika.

Abanyarwanda barashishikarizwa n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC, gusigasira Ikinyarwanda nkumurage ntagereranywa.

RALC iti”Abanyarwanda bafite amahirwe yo kuba bose bumva kandi bakavuga ururimi rumwe rwabo kavukire, bagasabana, bakanarukoresha mu bikorwa byabo bya buri munsi.”

Umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire washyizeweho n’Ishami ryUmuryango wAbibumbye ryita ku Bumenyi, Uburezi nUmuco (UNESCO), mu Ugushyingo 1999.

Inama Rusange yUmuryango wAbibumbye na yo mu mwanzuro wayo A/RES/61/266 wo muri Gicurasi 2000, yashyigikiye ko itariki ya 21 Gashyantare iba Umunsi Mpuzamahanga wUrurimi Kavukire.

Ni mu rwego rwo gushyigikira indimi zabatuye isi kubera ko hari izigenda zicika cyangwa zizimira kandi zihatse ubumenyi butandukanye no guteza imbere ubusabane nubumwe byabatuye isi kuko ururimi kavukire ari umuyoboro wubumwe nubusabane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *