Abahanga mu bijyanye n’iruka ry’ibirunga b’Abanyarwanda bari gufatanya na bagenzi babo gusesengura uko ikiyaga cya Kivu cyifashe ku ruhande rwa Congo, harebwa niba hadashobora kongera kubaho gutungurwa nyuma y’imitingito ariko yoroheje ikomeje kumvikana.
Raporo y’Ikigo gishinzwe gukurikirana imyifatire y’ibirunga cya RDC (OVG) yo kuwa Kabiri ushize, itariki 01 Kamena, igaragaza ko habayeho kugabanyuka kw’imitingito ndetse n’ubukana bwayo.
Nk’uko byatangazwaga mu nyandiko yashyizweho umukono n’umuvugizi wa OVG, yasomwe na Major Guillaume Ndjike Kaiko, kuwa kabiri habaye imitingito 61, imyinshi muri iyo ikaba itarumviswe n’abaturage bitewe n’urwego rwo hasi yari iriho nk’uko iyi nkuru dukesha Kivu Times ikomeza ivuga.
Isesengura nk’iryo rijyanye no kureba uko Ikiyaga cya Kivu kifashe rikaba ririmo gukorwa ku bufatanye bw’abahanga mu by’ibirunga b’Abanyarwanda ku Kiyaga cya Kivu, mu gice cya Congo nk’uko itangazo ryasohowe rikomeza rivuga.
Iyi nkuru ikaba isoza ivuga ko ibikorwa by’Ikirunga cya Nyiragongo bikomeje gukurikiranirwa hafi kandi abaturage bakaba basabwa gukomeza kuba maso no kumva amakuru atangwa na OVG no gukurikiza amabwiriza bahawe n’ubuyobozi bw’intara kuko akarere ka Goma kakiri mu murongo utukura.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


