Abanyarwanda bari guhombera cyane mu ‘ifungwa ry’umupaka’- Umuyobozi wa Kabale

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Akarere ka Kabale, Darius Nandinda  mu byo yise ifungwa ry’umupaka wa Gatuna ku buryo butunguranye bikozwe n’u Rwanda avuga ko biri kugira ingaruka mbi ku baturage barwo by’umwihariko abegereye uyu mupaka.

U Rwanda rwatangaje ko amakamyo manini atemerewe gukoresha umupaka wa Gatuna bitewe n’imirimo y’ubwubatsi iri kuhakorerwa. Rwasabye ko hakoreshwa imipaka ya Kagitumba ( Mirama hills) na Cyanika. Ibi Uganda isa n’itarabyemeye kuko mu muvugo z’abayobozi bayo bavuga gusa ngo ni ifungwa ry’umupaka wa Gatuna.

Nandinda avuga ko Abanyarwanda baturiye umupaka wa Gatuna  basanzwe bishingikiriza Uganda mu kuronka ibyo kurya, akazi n’izindi serivisi zisanzwe. Yemeza ko Abanyarwanda bajyaga bakorera muri Uganda nta n’ibyangombwa bibibemerera basabwe.

Nandinda mu kiganiro n’Abanyamakuru kuwa 4 Werurwe uyu mwaka,  yavuze ko n’ubwo Abanyarwanda bagiriwe inama yo kutajya muri Uganda bizabagiraho ingaruka kuko hari serivisi zitandukanye bakeneraga muri iki gihugu.

Ati “ Abanyarwanda baridegembya muri Uganda nk’abaturage basanzwe. Uvuga ko hari abatotezwa iyo bari muri Uganda ni umubeshyi. Abanyarwanda babuza abaturage babo kuza muri Uganda, ni uburenganzira bwabo, ariko bari kubihomberamo cyane.”

Uyu kandi yahakanye ko hari Ingabo za Uganda (UPDF) zagabwe ku mupaka n’u Rwanda kuko ngo nta kibazo cyo guhungabanya umutekano gihari cyatuma ingabo zihagabwa.

Nandinda  yasabye Abanyayuganda bafite abavandimwe babo mu Rwanda kubahiriza amabwiriza atangwa n’igihugu babamo.

Ku ngingo y’ibijya mbere ku mupaka wa Gatuna, Umuyobozi wa Gasutamo ku ruhande rwa Uganda, Emmanuel Bamanya avuga ko hari imodoka zakomeje ingendo zazo ku Cyumweru  nyuma y’aho amakamyo manini yari ahamaze igihe ahaviriye agatanga umwanya.

Avuga ko bisi umunani zivuye mu Rwanda zinjiye muri Uganda mu gihe bisi ebyiri ari zo zinjiye mu Rwanda nk’uko Dailymonitor ibitangaza. Atangaza ko kugeza ubu amakamyo aremereye atemerewe gukoresha umupaka wa Katuna ajya mu Rwanda.

Umuyobozi w’abacuruzi ku mupaka wa Cyanika, Geoffrey Nombe atangaza ko ari nako bimeze mu Karere ka Kisoro gahana imbibi na Burera ku ruhande rw’u Rwanda.

Meya w’Umujyi muto wa Gatuna, Nelson Nshangabasheija avuga ko yibaza impamvu bisi zo zemerewe gukomeza ingendo ariko amakamyo manini akaba atabyemerewe.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Ku ruhande rw’u Rwanda, batangaje ko umupaka wa Gatuna uri gukorwaho imirimo y’ubwubatsi bityo ko amakamyo manini yakoresha umupaka wa Kagitumba na Cyanika.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *