Abanyarwanda 11 bari bamaze igihe bafungiye muri gereza zitandukanye muri Uganda, bajugunywe na Uganda ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare kuri uyu wa Kane tariki 8 Nyakanga 2021. Muri aba harimo abagabo 10 n’umugore umwe, bakaba bagejejwe i Kagitumba saa saba z’amanywa. Aba Banyarwanda uko ari 11 baje bakurikira abandi 17 birukanwe n’igihugu cya Uganda mu kwezi kwa gatanu k’uyu mwaka nyuma yuko na bo bari bamaze igihe bafungiye muri gereza zitandukanye z’icyo gihugu bakekwaho ko ari ba maneko b’u Rwanda. Abanyarwanda amagana bamaze kwirukanwa muri Uganda kuva ibihugu byombi byatangira kurebana ay’ingwe mu myaka isaga ibiri ishize. Benshi mu bagiye birukanwa muri Uganda, bavuze ko bakorewe iyicarubozo, bambuwe ibyabo, batandukanyijwe n’imiryango yabo, bagafungwa mu buryo butemewe n’andi mabi. Uganda yo yatangaje ko nta Munyarwanda ufungwa ntaho afite ahuriye no gushaka guhungabanya umutekano, cyane ibikorwa by’ubutasi. Ibi bagiye babitera utwasi bakavuga ko baba bari muri Uganda bashakisha imibereho. Aho inzovu zirwaniye ibyatsi nibyo biharenganira. Abaturage ku mpande zombi ntibahwema gutaka ibibazo binyuranye bikomoka ku kuba imigenderanire yarahagaze. U Rwanda rushinja Uganda gutera inkunga abashaka kurutera. Ibi irabihakana ikavuga ko ahubwo u Rwanda narwo ruyoherezamo intasi no kwivanga muri politiki yayo.

Abanyarwanda birukanwe muri Uganda/ RBA


