Abanyarwanda basaga 30 bashimutiwe i Burundi, aho bafungiye ntihazwi

Sangiza iyi nkuru

Nk’uko byemezwa na Amandin Rugira ambasaderi w’u Rwanda i Burundi, ngo abanyarwanda basaga 30 koko baburiye i Burundi, ubu bakaba barimo kubikurikirana.
Abo banyarwanda ngo bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye muri ibi bihe by’umutekano muke i Burundi, bakaba barafashwe n’inzego zishinzwe umutekano ariko aho bafungiye ntihazwi.
Yagize ati” Ku wa Kabiri, twanditse inyandiko y’impuruza iriho amazina 12 y’abantu twamaze kumenya. Turacyashakisha amazina y’abandi baburiye irengero”.
Ambasaderi yakomeje avuga ko hamwe na ambasade na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga i Burundi barimo gukurikirana icyo kibazo.
Kuva imvururu zatangira mu gihugu cy’u Burundi muri Mata 2015, ubwo Nkurunziza yari amaze kwemezwa nk’umukandida w’ishyaka CNDD FDD abanyarwanda nibwo batangiye gufatwa i Burundi rimwe na rimwe bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.
Muri abo bafashwe bakarekurwa harimo umunyamakuru Besabesa wa radio Izuba, abandi bafashwe bakaba bakiri i Burundi ndetse n’aho bafungiye hatazwi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *