Abanyarwanda bazaba barama imyaka 70 y'ubukuru muri 2030

Sangiza iyi nkuru

Byatangajwe muri raporo y’umuryango w’Abibumbye agashami gashinzwe ubukungu n’imibereho y’abaturage, iyi raporo yasohotse ku wa 17 Mutarama 2017 igaragaza ko Abanyarwanda bazaba bafite ikizere cy’ubuzima kingana n’imyaka 70 y’ubukuru mu mwaka wa 2030.
Amahirwe yo kurama imyaka mwinshi ku baturage batuye mu gihugu cy’u Rwanda cyitezweho kuzamukaho imyaka 20 kikava ku myaka 50 kikagera ku myaka 70 mu mwaka wa 2030.
Kuri uyu icyizere cy’ubuzima mu Rwanda kiri ku myaka 50 gusa, kuva mu mwaka wa 2000 ni bwo Abahanga bemeje ko umunyarwanda ugejeje kuri iyo myaka azajya atangira kwitwa umurame,
Icyizere cy’ubuzima mu Rwanda kizazamuka ho iyi myaka 20 mu gihe ibisa nk’ibitangaje mu myaka yo hagati ya (1990-1995) iki kizere cyari imyaka 23 gusa, hagati y’umwaka wa 1995 n’uwa 2000, iki cyizere cyarazamutse kigera ku myaka 44 gusa, kuva icyo gihe kugeza ubu byafatwaga nk’aho iki kizerere cyahagararioye ku mywaka 50.
U Rwanda rwanga ruri ku mwanya wa 134 ku rutonde rw’ibihugu rwapanzwe hagendewe ku cyizere cy’ubuzima muri buri gihugu, umuryango mpuzamahanga wita ku buzima wo uvuga ko abagore bo mu Rwanda barusha abagabo amahirwe yo kuramba angina n’imyaka 10
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri iyi raporo bagaragaza ko uku kwiyogera kw’imyaka yo kurama kuzaterwa n’ingamba zitandukanye zashyizwemo imbaraga mu gihugu nko kurwanya indwara nka malariya, igituntu na SIDA
Icyorezo cya SIDA mu Rwanda mu mwaka wa 2015 cyari kiri ku kigero cy’abayanduye bangana na 2.8% kikaba cyari kiri kumanuka kuko cyavuye kuri 3% cyari kiriho guhera muri 2005, abagore mu Rwanda nibo benshi bari baranduye SIDA mu mwaka wa 2015 ku kigero cya 3.7% mu gihe abagabo bo bari 2.2%
Abakoze iyi raporo bavuga ko Abanyarwanda b’Urubyiruko bazakomeza kuba benshi muri iyo myaka aho ngo bazakomeza kuba 60% by’abanyarwanda bose, ngo Abanyarwanda muri iyo myaka bazaba bageze kuri miliyoni zirenga 16 mu gihe kuri ubu bakibarirwa muri miliyoni 12.
Ibihugu nk’Ubuyapani, Ubusuwisi na Singapole nibyo bikiri imbere mu kugire icyizere cyo kurama imyaka myinshi yose iri muri 83.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *