Abanyarwanda bose barangana imbere y’amategeko: Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yibukije ko Abanyarwanda bose imbere y’amategeko bangana, bityo akaba nta n’umwe uri hejuru y’undi.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro ya Kazungu Jean Bosco na Isabelle Kalihangabo barahiriye kuba abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga cyo kimwe na Ndahayo Xavier na Angeline Rutazana barahiriye kuba abacamanza mu Rukiko rw’Ubujurire.

Perezida Kagame yanakiriye indahiro ya Habumuremyi Jean Pierre uheruka kugirwa Perezida w’Urukiko Rukuru cyo kimwe na ConsolĂ©e Kamarampaka uheruka kugirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Perezida Paul Kagame mu ijambo rye yibukije abarahiye ko bafite inshingano zo gutanga ubutabera ku Banyarwanda bose.

Ati: “Ntabwo igihugu cyatungana kidafite gutanga ubutabera ku Munyarwanda uwo ari we wese.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko mu mateka y’u Rwanda hari ibyagiye bibura bijyanye n’ubutabera ndetse bikanagira ingaruka kuri Politiki y’igihugu n’ubuzima bw’Abanyarwanda; ashimangira ko bikwiye kuba byaravuyemo amasomo akwiye gutuma abayobozi bakorera igihugu kandi neza.

Yunzemo ati: “Ubutabera ni ngombwa kuri buri muntu wese. Icyo binatubwira ni uko imbere y’amategeko mu butabera twese dukwiriye kuba tungana, ku buryo nta wurenga amategeko muri twe twese kugira ngo ubwo butabera bushoboke.”

Perezida Kagame yibukije by’umwihariko abakora mu nzego z’ubutabera ko bagomba gukurikirana kugira ngo ubutabera nyabwo bugerweho.

Yunzemo ko ari ibisanzwe kuba hari ibishobora kutagenda neza, gusa ashimangira ko iteka haba hakenewe gukora ibishoboka byose mu rwego rwo kugabanya “ibitabereye ubuzima bw’abantu.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *