Abanyarwandakazi 4 mu bagore 100 bavuga rikijyana kurusha abandi muri Afurika

Sangiza iyi nkuru

Abanyarwandakazi bane barimo Louise Mushikiwabo uyoboye Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), basohotse ku rutonde rw’abagore 100 ba mbere bavuga rikijyana muri Afurika.

Ni urutonde rwakozwe n’Ikigo Avance Media gisanzwe gikora bene izi ntonde buri mwaka.

Iki kigo kivuga ko uru rutonde rukorwa hisunzwe icyegeranyo cy’ubushakashatsi bukorwa ku bagore biteje imbere bagafungura ibigo byabo, abari mu buyobozi n’abandi bari ku ruhembe mu gufata ibyemezo; yaba mu gihugu cyabo cyangwa se ku rwego Mpuzamahanga.

Abagore bagaragara kuri ruriya rutonde rwasohotse ku wa Kabiri tariki ya 01 Ugushyingo 2022, biganjemo abakora mu nzego z’ubuzima, abikorera, abanyamuziki , abafite ibigo bayobora, abakora muri dipolomasi, abaharanira impinduka mu buzima bwa muntu n’ibindi.

Usibye Mushikiwabo, abandi banyarwandakazi baruriho barimo Dr. Agnes Kalibata wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Monique Nsanzabaganwa usanzwe ari Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe cyo kimwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula.

Mu banyamuziki baruriho harimo umunya-Nigeria Osinachi Kalu Okoro Egbu uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mwene wabo Oyinkansola Sarah Aderibigbe wamamaye mu muziki nka Ayra Starr, Temilade Openiyi uzwi nka Tems, Tiwa Savage n’abandi.

Umunya-Uganda Anne Kansiime uri mu banyarwenya bakomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba na we ari kuri uru rutonde, Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja cyo kimwe na Visi-Perezida w’iki gihugu, Jessica Alupo.

Mu bandi bagore bazwi baruriho harimo Samia Suluhu Hassan usanzwe ari Perezida wa Tanzania, Barbara Gonzalez usanzwe ari CEO w’ikipe ya Simba Sports Club, Martha Koome usanzwe ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya, Perezida Sahle-Work Zewde wa Ethiopia, Ellen Johnson Sirleaf wigeze kuyobora Liberia n’abandi.

100-miaw-collage-768x768.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *