Abanyekongo baba mu Rwanda barashimira Abanyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Abanyekongo baba mu Rwanda barashimira Abanyarwanda kuba bakomeje kubacumbikira no kubafata neza, mu gihe by’umwihariko umubano w’ibihugu byabo ukomeje kuzamba.

Dr Awazi Bohwa Raymond uhagarariye aba Banyekongo mu rwego rw’amategeko, mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2022.

Yagize ati: “Diaspora y’Abanyekongo mu Rwanda irashimira Abanyarwanda ko n’ubwo hariho ikibazo cy’umuryango wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, dukomeje guhabwa icumbi.”

Dr Awazi yatangaje ko Abanyekongo baba mu Rwanda bababajwe n’umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’ibihugu byombi, bakaba basaba ko byajya mu biganiro bigamije gukemura iki kibazo.

Yasabye Abanyekongo n’Abanyarwanda kwirinda icyatuma ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi biba bibi kurushaho, bagakomeza kubana nk’abavandimwe b’ukuri bahuriye kuri byinshi.

Dr Awazi yaboneyeho gushima Leta y’u Rwanda uburyo ikomeje guha Abanyekongo baba muri iki gihugu amahirwe amwe n’ay’abandi baba muri iki gihugu, n’ubwo umubano wacyo na RDC utameze neza.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Abanyekongo baba mu Rwanda barashimira Abanyarwanda
    Uwo Dr Awazi ni umuganga wabana ukunda abana ushobora guhamagara igihe cyose umwana arembye akagutabara

    1. Abanyekongo baba mu Rwanda barashimira Abanyarwanda
      Arakoze Dr Awazi kwatura akavuga ukuru uko akubona… abandi baricecekera

    2. Abanyekongo baba mu Rwanda barashimira Abanyarwanda
      Arakoze Dr Awazi kwatura akavuga ukuru uko akubona… abandi baricecekera

  2. Abanyekongo baba mu Rwanda barashimira Abanyarwanda
    Uwo Dr Awazi ni umuganga wabana ukunda abana ushobora guhamagara igihe cyose umwana arembye akagutabara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *