Screenshot 2025-01-28 093553

Abanyekongo bakomeje guhungira i Rubavu mu gihe amasasu acyumvikana i Goma

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe urusaku rw’amasasu rukomeje kumvikana mu Mujyi wa Goma, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu Karere ka Rubavu, hakiriwe impunzi nyinshi z’Abakongomani, zikomeje guhunga imirwano iri kubera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Goma no ku kibuga cy’indege hagati y’Umutwe wa M23 n’ihuriro ry’imitwe ifatanya n’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC.

Izi mpunzi ziyongereye ku zindi zirenga 500 zakiriwe ku wa Mbere zinyuze ku mupaka munini (Grande Barrière).

Urusaku rw’amabombe, bidasobanutse niba ari inkuba cyangwa imbunda nini, cyangwa byombi, biri kumvikana cyane cyane mu majyepfo ya Goma.Ni mu gihe muri Goma humvikana amasasu mato avanze n’imvura nyinshi.

GiT wN5XUAEi1w9
Bamwe mu ngabo za FARDC bahungiye mu Rwanda

Biravugwa ko hari bamwe mu barwanyi ba FARDC na Wazalendo babuze uko basohoka mu Mujyi wa Goma banze no kuyamanika bakigerageza kurwanya Ingabo za M23 zigaruriye uyu Mujyi kuwa Mbere, itariki 27 Mutarama 2025.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *