Byibuze Abanyapalestine 163 n’abapolisi batandatu ba Israel bakomerekeye mu mirwano yabereye i Yeruzalemu nk’uko Abaganga bo muri Palesitine n’Igipolisi cya Israel bavuga.
Abenshi bakomerekeye ku Musigiti wa Al-Aqsa, aho abapolisi ba Israel barashe amasasu atari aya nyayo n’ibyuka biryana mu maso ubwo Abanyapalestine bateraga amabuye n’amacupa.
Umwuka mubi wakomeje kugenda uzamuka kubera ko Abanyapalestine bashobora kwirukanwa ku butaka bwasabwe n’abimukira b’Abayahudi.
Croix Rouge yashinze hafi aho haberaga guhangana ibitaro byimukanwa kugirango ibashe kwita ku nkomere.
Umusigiti wa Al-Aqsa uherereye muri Yeruzalemu ya kera ni hamwe mu hantu hubahwa cyane mu idini ya Islam, ariko kandi ni ahantu hera ku Bayahudi, hazwi nka Temple Mount nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.
Aha ni ahantu hakunze kugaragara ubugizi bwa nabi, bwongeye kugaragara mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu nyuma y’uko abantu ibihumbi bateraniye aho hantu bizihiza uwa Gatanu wa nyuma w’ukwezi gutagatifu kwa kisilamu kwa Ramadhan.
Igipolisi cya Israel cyavuze ko bakoresheje ingufu mu “kugarura umutekano” kubera “imvururu zatejwe n’ibihumbi by’abantu” nyuma y’amasengesho ya nimugoroba.


