Abanyeshuri 89.2% barangije amashuri yisumbuye nibo batsinze ikizamini cya leta

Sangiza iyi nkuru

Amanota y’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu 2015 yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane na Minisiteri y’uburezi aragaragaza ko abanyeshuri 89.2% bangana n’60,455 mu banyeshuri 67,709 bakoze ikizamini, ari bo batsinze.

Bwana Olivier Rwamukwaya, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’ayisumbuye, yasobanuye ko muri abo banyeshuri bakoze ibizamini bari mu byiciro bitatu: Icy’bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu masomo rusange, icy’abize ubumenyingiro n’icy’inderabarezi.

Mu barangije mu masomo rusange, abakoze ni 42118, hatsinda 37 558 ; abize ubumenyingiro, mu 23 153 hatsinze 20262, naho abarangije mu burezi, bakoze ari 2661, hatsinda 2635.

Ku rundi ruhande ariko, Gasana Janvier uyobora REB, yagaragaje ko habonetse abanyeshuri batabashije gukora ibizamini bake, bari ku kigero cya 1%, ahanini bakabibuzwa n’uburwayi.

CbfNRIUW8AAz7rI

Abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizamini bose hamwe bari 68359, hakora 67709.

Gasana yavuze ko abanyeshuri biga cyane, bamwe bikabatera umutwe, abandi ubwirinzi bw’umubiri bukagabanuka izindi ndwara zikabafata, bikabasibya ibizamini nk’uko ubusesenguzi bwe buvuga.

Kuva amanota agishyirwa ahagaragara, abanyeshuri bize amasomo rusange bashobora kureba amanota yabo banyuze ku rubuga rwa REB http://www.reb.rw/, cyangwa bagakoresha ubutumwa bugufi kuri telefone bandika S6 bagakurikizaho inomero bakoreyeho ikizamini, bakohereza ubutumwa kuri 489.

Naho abize iby’ubumenyingiro nabo, barajya ku rubuga rwa WDA, cyangwa bagahamagara kuri *775#, bagakurikiza amabwiriza nk’uko ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru gikomeza kivuga.

REB yanze kugaragaza ibigo abanyeshuri ba mbere bizeho, Umuyobozi wayo , ati “Ikizamini tugiha abanyeshuri ntitugiha ibigo.”

Hashize igihe REB itagaragaza uko ibigo byatsindishije abanyeshuri, igaragaza ko kugira umunyeshuri wa mbere bidasobanuye ko ari cyo kigo cyigisha neza.

Muri rusange, Rwamukwaya hamwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo ab’Ikigo cy’Uburezi (REB) batangaje ko imitsindire y’abanyeshuri igenda itera imbere.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *