Kuri uyu wa Kane, itariki ya 18/8/2016, urwibutso rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe rwakiriye abanyeshuri baturutse muri Kaminuza yitwa Ben Gurion yo mu gihugu cya Isirayeli.
Abo banyeshuri bageraga kuri mirongo ine, basuye urwibutso, berekwa n’ibice birugize. Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside babasobanuriye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko ibyabereye I Murambi aho urwibutso ruri.
Urwibutso rwa Ntarama ruri mu Karere ka Bugesera narwo rwakiriye abakozi cumi na batanu ba “World Vision Rwanda”.
Abo bakozi bari bayobowe na Bwana Jimmy Dopas, Umuyobozi ushinzwe imali. Basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Ntarama,berekwa ibice bigize urwibutso ndetse banashyira indabo mu kiliziya aho imibiri ishyinguye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bashyitsi bari baherekejwe n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe imiberho myiza n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama.
Nyuma yo gusura urwibutso, bagiye gutaha inzu bubakiye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com



