Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nzeri batangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye y’umwaka w’amashuri wa 2024/2025.
Abanyeshuri 106,418 ni bo bari biyandikishije mu bizamini, ariko hakora 106,078.
Abatsinze (babashije kugira 50%) barangana na 89.1% by’abakoze bose; mu gihe abatsinzwe ari 10.9%.
Ibi bivuze ko abashoboye gutsinda barenga 94,400; na ho abarase bakarenga 11,500.
Abahungu ni bo bitwaye neza mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye kuko batsinze ku kigero cya 93.5%, na ho abakobwa batsinda ku cya 85.5%.
Mu banyeshuri bigaga uburezi rusange, hiyandikishije 61,942 hakora 61,737; muri bo 83,8% baratsinda.
Mu bigaga Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro abakoze ikizamini cya Leta ni 36,141 hatsinda 35,393 bangana na 98%.
Hagendewe ku masomo abanyeshuri bigaga, mu 41,182 bigaga siyansi, abatsinze ni 81.45%; abigaga ubumenyamuntu 10,091 hatsinze 90.78%; naho mu bigaga indimi 10,410 hatsinze 86,1%.
Muri rusange uturere twa Kayonza yatsindishije ku kigero cya 96.6%, Kirehe (95.6%), Rulindo (94.9%) , Ngoma (93.%) na Nyamasheke (93.6) ni two twahize abandi mu gutsindisha, mu gihe Kamonyi, Nyarugenge na Gatsibo ari two twabaye utwa nyuma; n’ubwo na two twatsindishije ku kigero cy’amanota hejuru ya 80%.


