Nyuma y’umunsi umwe abanyeshuri bo mu mashuri abanza mu Rwanda batangiye ibizamini bya Leta, mu ntara y’amajyaruguru habarurwaga abana basaga 600 batitabiriye ikizamini nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe ibizamini, Bahati Bernard. Uyu muyobozi ntiyatangaje impamvu aba bana batitabiriye ibizamini cyakora yabwiye Ijwi ry’Amerika ko “bacyegeranya imibare yabatitabiriye mu gihugu hose ko imibare rusange n’impamvu zabyo bizashyirwa ahagaragara.” Yagize ati ” Kuba hari abana batakoze ibimanini byo nibyo gusa imibare dufite aracyanonosorwa, iyo ni imibare y’umunsi wa mbere gusa kuwa Gatatu tuzakora raporo ya nyuma.” Ni ibizamini byagombaga kuba byarabaye umwaka ushize, bihagarikwa n’ubwiyongere bwa virusi ya Corona bwariho muri icyo gihe, bituma amashuri afungwa. Abanyeshuri bashoje icyiciro cy’amashuri abanza batangiye ibizamini bya leta ku wa Mbere, bageraga ku 254 678, nkuko byatangajwe na ministeri y’uburezi. Kuri buri kigo cy’ishuri cyabereyeho ibyo bizamini, abanyeshuri bagombaga kubanza gusobanurirwa uko bakwiye kwitwara mu rwego rwo guhangana na Covid-19. Ministri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yasobanuye babaruye abana banduye Covid-19 bazakora ibizamini bya Leta bakabakaba 60, harimo bamwe bamaze gukira icyo cyorezo n’abandi bakirwaye. Yemeje ko hari abana bakoze baranduye Coronavirus ariko bahawe uburyo bwihariye bwo kwitabwaho. Kugeza kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nyakanga, nta makuru mashya urwego Bernard Bahati ayoboye rwari rwatangaza ku kibazo cy’abana batakoze ibizamini bisoza abanza.


