Abanyeshuri baturutse muri Kaminuza zitandukanye zo mu bihugu by’Afurika y’i Burasirazuba aribyo: Kenya, Burundi,Uganda, Tanzaniya, Sudani yo hepfo, Sudan, na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo; hamwe na bagenzi babo bo mu Rwanda baherekejwe n’abakozi ba “ Never Again Rwanda” basuye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) muri gahunda yabo yo kubaka amahoro arambye bigira ku bigo bitandukanye mu Rwanda.
“Never Again Rwanda” yashyizeho iyo gahunda ihuza buri mwaka abanyeshuri baturutse mu Rwanda, mu karere no mu mahanga ya kure kugirango barebe aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Uyu mwaka hemejwe ko aba banyeshuri baziga byinshi kuri CNLG: uburyo ishyiraho ingamba zo gukumira Jenoside, ibyo yagezeho n’ imbogamizi ihura nazo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri uyu wa gatatu tariki 15 Gashyantare, 2017, nibwo basuye CNLG. Bakirwa na Dr. Gasanabo Jean-Damascène umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ishyinguranyandiko kuri Jenoside. Yabasobanuriye imiterere ya CNLG by’umwihariko, intego zayo, icyerekezo cyayo, uburyo ikora n’imbogamizi ihura nazo.
Kubera ko aba banyeshuri bifuzaga kumenya uburyo CNLG ikoresha mu gukumira Jenoside, Dr. Gasanabo yabasobanuriye ibyiciro 10 bya Jenoside n’uburyo byo kubikumira. Yababwiye kandi akamaro ko kwibuka mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ ihakana n’ipfobya byayo. Kuri iki kibazo, yabakanguriye kurwanya ihakana n’ipfobya mu bihugu byabo kuko bikorerwa cyane cyane hirya y’imbibi z’u Rwanda.
Ku birebana n’ubutabera, Dr.Gasanabo yabasobanuriye ku buryo bwimbitse ibyo inkiko Gacaca n’inkiko mpuzamahanga zagezeho mu guhana abakoze Jenoside.
Yasoje abasangiza ibyiza u Rwanda rumaze kugereho nyuma y’amateka mabi rwaciyemo, ubu akaba ari igihugu amahanga atangarira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


